N'ubwo
gusomana bivugwa ko ari ingenzi ku bakundana by’umwihariko abashakanye,
ntihakunda kugaragazwa ingaruka ziterwa n’utunyabuzima tuba mu kanwa. Ni cyo abashakashatsi b’Abanyanerilande bashakagaka kugaragaza ubwo bakoraga iyi nyigo. Nk'uko
abashakashatsi babivuga, ngo mu by’ukuri abakundana cyangwa abakunda gusomana bibwira ko ari
byiza gusa ariko burya bifite izindi ngaruka zitari nziza ku babikora.
Abashakashatsi bafashe amatsinda 21 y’abantu bakundana bafite imyaka
hagati ya 17 na 45 bari baje mu butembere mu byanya birindirwamo inyamaswa muri
Amsterdam, bababaza ibibazo bitandukanye ku myitwarire
yabo yo gusomana byimbitse, ibikunda kwitwa French kiss. Nyuma yo gusubiza, abashakashatsi
babafashe amacandwe kuri buri tsinda ( Couple) ibisubizo byashyizwe mu
kinyamakuru Le journal microbienne aho basanze abantu bakunda gusomana
byimbitse baba bafite bacterie zo mu kanwa zimwe.
Hari ubwoko 10 bwa
Bacteries muri rusange buba mu kanwa ka buri muntu ari bwo: Streptococcus, Rothia, Neisseria, Gemella,
Granulicatella, Haemophilus, Actinomyces, Veillonella, Porphyromonaset Fusobacterium.
Gusomana
inshuro 1 gusa abantu bahererekanya amamiliyoni ya za Bacteries
Kugira ngo abashakashatsi babashe
kumenya ingano y’ukuri ya za Bacteries umuntu yandurira mu gusomana, basabye
umwe mu bakundana kunywa 50 ml za Yaourt kuko zibamo amabacteries azwi kandi
menshi harimo L. rhamnosus GG, L. acidophilus LA5 et B.
lactis BB12. Nyuma y’amasegonda 10, bafashe amacandwe ya wa muntu
wanyoye Yaourt barayapima, bemerera uwo bakundana kongera gusomana amasegonda
10, birangiye noneho bapima amacandwe ya buri muntu uko ari babiri. Igisubizo abashakashatsi
batunguwe no kubona ko habayeho guhererekanya bacteries miliyoni 80 muri uko gusomana gusa.
Uru urusobe rw’utunyabuzima duto tuba
mu kanwa ni ingirakamaro mu buzima bw’umuntu kuko rugira uruhare rw’ingenzi mu
gushwanyaguza ibiryo, no gutunganya intungamubiri ndetse no kurinda indwara
zitandukanye .
Src: www.futura-sciences.com