Uyu muryango wari umaze imyaka 20 ushakisha uko wabona umwana, ariko ukabura amahirwe yo kubyara. Mu rugendo rwo gushaka urubyaro, wagerageje uburyo butandukanye bw’ubuvuzi, burimo no kujya kwivuriza mu mahanga, ariko ntibihite bigira icyo bitanga.
Amaherezo, uyu muryango waje kubona umwana binyuze mu buvuzi buzwi nka In Vitro Fertilization (IVF) bufasha abashakanye kubona urubyaro, aho intanga ngabo n’intanga ngore bihurizwa hamwe muri laboratwari, hanyuma urusoro rukimurirwa mu mura w’umugore kugira ngo rukomeze gukuriramo.
Nyuma yo kumenya iby’uyu muryango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Ibikorwa by’Ibiro by’Umufasha wa Perezida wa Repubulika (OPDD), ari kumwe n’abandi bayobozi n’abahagarariye Umuryango wa Fondation Bonne Action Umugiraneza, bawusuye bawushyikiriza impano n’intashyo z’Umufasha wa Perezida wa Repubulika.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko imiryango ine imaze kubona abana binyuze muri iyi gahunda, ikaba ikomeje gufasha n’abandi bashakanye, barimo n’abanyamahanga, bafite ikibazo cyo kubura urubyaro.
Ababyeyi bamaze kubona abana bashimiye Umufasha wa Perezida wa Repubulika ku gitekerezo cyo gushyiraho iyi gahunda, bavuga ko yabafashije kongera kugira icyizere cyo kuzuza inzozi zo kuba ababyeyi.
Iyi gahunda ishingira ku bufasha bw’abaganga b'inzobere n'ibikoresho by'ubuvuzi bihagije, bigafasha abakeneye ubu buryo kubona serivisi zo kubafasha kubona urubyaro.

Bari mu byishimo byo kwibaruka umwana nyuma y’imyaka 20 bari bamaze bategereje urubyaro
