Burundi: Abantu 31 bahitanywe n’impanuka ya Fuso

Inkuru zishyushye - 2026-11-16 20:21
Sangiza:

Umwanditsi:

Burundi: Abantu 31 bahitanywe n’impanuka ya Fuso

Abantu 31 bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yabereye muri Zone ya Kabanga, Komine Busoni, mu Ntara ya Butanyerera mu Burundi. Iyi modoka yari itwaye urubyiruko rwo mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, rwari ruvuye mu nyigisho zo gukunda igihugu.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2026, ahagana saa moya z’ijoro, ihita ihitana abantu 25, mu gihe abandi batandatu bitabye Imana bagejejwe kwa muganga.

Nk’uko Polisi y’u Burundi yabitangaje, iyi Fuso yageze ahantu hamanuka umushoferi ananirwa kuyigenzura, nyuma irenga umuhanda igonga amazu abiri.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango, amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Colonel de Police Pierre Nkurikiye, agaragaza ko abari muri iyi modoka bari urubyiruko rwa CNDD-FDD rwari ruvuye mu gace ka Mukinya, muri Zone ya Mubuga, Komine Ngozi, aho rwari rwitabiriye inyigisho zo gukunda igihugu.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye kugira ngo bahabwe ubuvuzi, mu gihe abitabye Imana bajyanywe mu bitaro bya Kirundo na Ngozi.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y'iminsi ibiri gusa habaye indi ikomeye ku muhanda wa Bujumbura-Gitega, aho imodoka enye zagonganiye hafi y'agace ka Kabanga, igahitana abantu batanu abandi 24 bagakomereka.

Izi mpanuka zongeye guteza impungenge ku mutekano wo mu muhanda mu Burundi, cyane cyane ku bijyanye n'uburyo abantu batwarwa n'imodoka zagenewe imizigo.

Imodoka zo mu bwoko bwa Fuso cyangwa izindi kamyo ahanini ziba zaragenewe gutwara imizigo, ariko mu Burundi hakunze kugaragara izitwara abantu benshi, cyane cyane mu gihe cy'ibikorwa bya politiki n'ibindi bikorwa bihuriza hamwe abanyamuryango b'imitwe ya politiki.

Ibi bituma hibazwa ku buryo umutekano w'abatwarwa muri izo modoka ugenzurwa, ndetse n'inshingano z'abazikoresha mu gutwara abantu mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iyi mpanuka kandi ibaye mu gihe u Burundi bwitegura kwinjira mu kindi gihe cy'amatora, mu gihe igihugu gikomeje guhura n'ibibazo by'ibura rya lisansi n'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...