Burna Boy yasabwe gukuraho ibirego nyuma y'ubusabe bwa Speed Darlington

Imyidagaduro - 2026-11-12 17:00
Sangiza:

Umwanditsi:

Burna Boy yasabwe gukuraho ibirego nyuma y'ubusabe bwa Speed Darlington

Umuhanzi Speed Darlington uzwiho kugaragaza ibitekerezo bivugisha benshi, yasabye mugenzi we Burna Boy imbabazi no gukuraho ibirego yari yamureze mu nkiko, amwizeza ko atazongera kumutuka cyangwa kumuvugaho amagambo amutesha agaciro.

Mu mashusho yashyize hanze ku rubuga rwe rwa Instagram, Speed Darlington yasabye imbabazi uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria wahawe igihembo cya Grammy, avuga ko ababajwe n’ibitekerezo bye bishobora kuba byaramuteye agahinda cyangwa bikamukoza isoni.

Yemeye ko yakoze amakosa yo gutekereza ko abantu bose babona ibintu kimwe na we, anavuga ko atazongera kugira icyo avuga ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ya Burna Boy.

Speed Darlington yakomeje asaba Burna Boy gukuraho ibirego mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, amwizeza ko naramuka abikoze na we azahita areka kuvuga izina rye cyangwa kugira ibindi amuvugaho.

Yasoje agaragaza ko icyo yifuza ari uko bombi bagirana amahoro, ashimangira ko atazongera kumutuka cyangwa kumuvugaho amagambo amubangamira.

Burna Boy yasabwe gukuraho ibirego nyuma y'ubusabe bwa Speed Darlington

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...