Bruno K yagarutse kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye na
Mind Your Head Podcast, avuga ko Heard, uwo avuga ko yari asanzwe afata
nk’umujyanama we, yigeze gutuma bamwe mu Banyarwanda bamushidikanyaho nyuma yo
kumuhuza n’urupfu rwa Gogo.
Uyu muhanzi yavuze ko Heard yamushinje mu ruhame, kandi ko
kuba yari afite abayoboke benshi ku mbuga nkoranyambaga byatumye amagambo ye
agira uburemere.
Bruno K yavuze ati: “Ni Judith Heard. Nubwo ari umuntu
wavuguruye ubuzima bwe, Imana imubabarire, kuko umuntu wavutse ubwa kabiri
adakwiye gucira abandi imanza. Agomba kwihana ku byo yankoreye.”
Yakomeje avuga ko Heard yakoresheje umubare munini
w’abamukurikira kugira ngo akwirakwize ayo makuru.
Bruno K kandi yavuze ko kugeza ubu Heard atigeze amusaba
imbabazi ku byo yamuvuzeho, ibintu avuga ko bikiri mu byo atumva neza.
Mu kongera gusobanura uburemere bw’ibyo avuga ko
byamubayeho, Bruno K yavuze ko ikibazo kitari gusa ku kuba yarababajwe
n’amagambo ya Judith Heard, ahubwo ko yumvaga bishobora gushyira ubuzima bwe mu
kaga.
Mu butumwa yatanze nyuma y’aho Heard yongera kuvuga kuri iki
kibazo, Bruno K yavuze ko amagambo ye yamushyize mu bibazo bikomeye, cyane
cyane bitewe n’uko yari yarahujwe n’urupfu rwa Gogo.
Yagize ati: “Iki ni cyo gihe cya nyuma ngiye kuvugaho.
Judith Heard, wanshyize mu bibazo bikomeye ubwo wavugaga ko ari njye wateje
urupfu rwa Gogo. Tekereza iyo Abanyarwanda baza kwemera ayo makuru atari yo
wavuze, ni iki cyari kuba kuri njye igihe nari kuza mu muhango wo kumushyingura?”
Bruno K yakomeje avuga ko adakunda uburyo Heard asobanura
iki kibazo nk’aho ari ugushaka kwitabwaho.
Ati: “None ukavuga ko ari ugushaka ko nkwitaho. Muri iki
gihe turimo, ku bijyanye no kwitabwaho, ni njye ufite benshi bakurikirana
kurusha wowe, Judith Heard.”
Ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, Judith Heard na we
yongeye kugira icyo avuga kuri iki kibazo, asobanura ko igihe amakimbirane
yatangiraga yahisemo kutajya impaka na Bruno K ku mbuga nkoranyambaga.
Heard yavuze ko nubwo yari yaririnze kugira icyo
amusubizaho, izina rye rikomeje kugaruka mu biganiro bya Bruno K.
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri ndamusengera kugira ngo
abone gukira ibyamubabaje ndetse abone ubwitabire ashaka. Njyewe narabirenze.
Imana imuhe umugisha.”
Judith Heard kandi yavuze ko ikibazo hagati ye na Bruno K
kirenze kuba uyu muhanzi yarababajwe n’ibyo yavuze, ashimangira ko icyo yakoze
cyari ukugaragaza impungenge yari afite, nyuma akaza guhitamo kwitandukanya
n’amakimbirane.
Ati: “Iki kibazo kirenze kuvuga ngo ‘yarababaye’. Nagaragaje
impungenge nari mfite, nyuma yaho ni we watangiye kujya ku mbuga zitandukanye
avuga ibintu bimbabaza cyane. Nahisemo kutamwihorera, ahubwo mpitamo kumuba
kure.”
Heard yavuze ko nta rwango afitiye Bruno K, ariko ko atumva
ko amahoro asaba ko akomeza kujya mu biganiro n’umuntu avuga ko ahora amuvugaho
nabi.
Ati: “Nta rwango mufitiye, ariko amahoro ntasaba ko ntakomeza
kugirana ibiganiro n’umuntu uhora avuga nabi kuri njye. Nagaragaje impungenge
zanjye, ndabirenza. Ndamwifuriza ibyiza, ibisigaye nzabirekera Imana.”
Amagambo mashya y’aba bombi yongeye kuzamura ikibazo cyari
cyarakunze kuvugwaho cyane nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Nyarwanda Gogo.
Bruno K avuga ko kuba yarahujwe n’urupfu rw’uyu muhanzi
byamushyize mu bibazo bikomeye, ndetse akaba yaratinye uko Abanyarwanda bari
kumwakira mu gihe yari kujya mu muhango wo kumushyingura.
Ku rundi ruhande, Judith Heard avuga ko yari yagaragaje gusa
impungenge yari afite, kandi ko nyuma y’ibyo byose yahisemo kutongera gukomeza
impaka na Bruno K.
Nubwo aba bombi bakomeje kugira imvugo zitandukanye ku
byabaye, ikibazo cyabo cyongeye kugaruka mu ruhame nyuma y’igihe, aho Bruno K
asaba ko Heard yisubiraho ku byo yamuvuzeho, mu gihe we avuga ko yamaze kuva
muri ayo makimbirane kandi ko ibisigaye yabirekeye Imana.
Bruno K yavuze ko Judith Heard yamushyize mu bibazo bikomeye ubwo yamuhuzaga n’urupfu rwa Gogo, avuga ko yatinyaga uko Abanyarwanda bari kumwakira mu gihe yari kwitabira umuhango wo kumushyingura

Judith Heard yavuze ko yahisemo kutihorera ku magambo ya
Bruno K, ahubwo agahitamo kumuba kure no gukomeza ubuzima bwe

