Bruno K yavuze uko Judith Heard yamushyize mu bibazo ubwo yamuhuzaga n’urupfu rw’umunyarwanda

Imyidagaduro - 28/09/2026 10:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Bruno K yavuze uko Judith Heard yamushyize mu bibazo ubwo yamuhuzaga n’urupfu rw’umunyarwanda

Umuhanzi wo muri Uganda, Bruno K, yongeye kuvuga ku makimbirane yagiranye n’umunyamideli akaba n’umushabitsi Judith Heard, avuga ko amagambo yamuvuzeho nyuma y’urupfu rw’umuhanzikazi Gogo yamushyize mu bihe bikomeye ndetse agatinya uko yari kwakirwa n’Abanyarwanda.


Bruno K yagarutse kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye na Mind Your Head Podcast, avuga ko Heard, uwo avuga ko yari asanzwe afata nk’umujyanama we, yigeze gutuma bamwe mu Banyarwanda bamushidikanyaho nyuma yo kumuhuza n’urupfu rwa Gogo.

Uyu muhanzi yavuze ko Heard yamushinje mu ruhame, kandi ko kuba yari afite abayoboke benshi ku mbuga nkoranyambaga byatumye amagambo ye agira uburemere.

Bruno K yavuze ati: “Ni Judith Heard. Nubwo ari umuntu wavuguruye ubuzima bwe, Imana imubabarire, kuko umuntu wavutse ubwa kabiri adakwiye gucira abandi imanza. Agomba kwihana ku byo yankoreye.”

Yakomeje avuga ko Heard yakoresheje umubare munini w’abamukurikira kugira ngo akwirakwize ayo makuru. Ati: “Afite abayoboke benshi. Yafashe telefoni ye abwira abantu ko ari njye wishe Gogo, kandi we avuga ko ari umuntu wavutse ubwa kabiri.”

Bruno K kandi yavuze ko kugeza ubu Heard atigeze amusaba imbabazi ku byo yamuvuzeho, ibintu avuga ko bikiri mu byo atumva neza. Ati: “Ntabwo yigeze ansaba imbabazi. Imana usenga ni iyihe?”

Mu kongera gusobanura uburemere bw’ibyo avuga ko byamubayeho, Bruno K yavuze ko ikibazo kitari gusa ku kuba yarababajwe n’amagambo ya Judith Heard, ahubwo ko yumvaga bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Mu butumwa yatanze nyuma y’aho Heard yongera kuvuga kuri iki kibazo, Bruno K yavuze ko amagambo ye yamushyize mu bibazo bikomeye, cyane cyane bitewe n’uko yari yarahujwe n’urupfu rwa Gogo.

Yagize ati: “Iki ni cyo gihe cya nyuma ngiye kuvugaho. Judith Heard, wanshyize mu bibazo bikomeye ubwo wavugaga ko ari njye wateje urupfu rwa Gogo. Tekereza iyo Abanyarwanda baza kwemera ayo makuru atari yo wavuze, ni iki cyari kuba kuri njye igihe nari kuza mu muhango wo kumushyingura?”

Bruno K yakomeje avuga ko adakunda uburyo Heard asobanura iki kibazo nk’aho ari ugushaka kwitabwaho.

Ati: “None ukavuga ko ari ugushaka ko nkwitaho. Muri iki gihe turimo, ku bijyanye no kwitabwaho, ni njye ufite benshi bakurikirana kurusha wowe, Judith Heard.”

Ku wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026, Judith Heard na we yongeye kugira icyo avuga kuri iki kibazo, asobanura ko igihe amakimbirane yatangiraga yahisemo kutajya impaka na Bruno K ku mbuga nkoranyambaga.

Heard yavuze ko nubwo yari yaririnze kugira icyo amusubizaho, izina rye rikomeje kugaruka mu biganiro bya Bruno K. Yagize ati: “Icyo gihe naramwirengagije, ariko sinzi ukuntu izina ryanjye rikomeje kuba mu byo avuga kugeza n’uyu munsi.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri ndamusengera kugira ngo abone gukira ibyamubabaje ndetse abone ubwitabire ashaka. Njyewe narabirenze. Imana imuhe umugisha.”

Judith Heard kandi yavuze ko ikibazo hagati ye na Bruno K kirenze kuba uyu muhanzi yarababajwe n’ibyo yavuze, ashimangira ko icyo yakoze cyari ukugaragaza impungenge yari afite, nyuma akaza guhitamo kwitandukanya n’amakimbirane.

Ati: “Iki kibazo kirenze kuvuga ngo ‘yarababaye’. Nagaragaje impungenge nari mfite, nyuma yaho ni we watangiye kujya ku mbuga zitandukanye avuga ibintu bimbabaza cyane. Nahisemo kutamwihorera, ahubwo mpitamo kumuba kure.”

Heard yavuze ko nta rwango afitiye Bruno K, ariko ko atumva ko amahoro asaba ko akomeza kujya mu biganiro n’umuntu avuga ko ahora amuvugaho nabi.

Ati: “Nta rwango mufitiye, ariko amahoro ntasaba ko ntakomeza kugirana ibiganiro n’umuntu uhora avuga nabi kuri njye. Nagaragaje impungenge zanjye, ndabirenza. Ndamwifuriza ibyiza, ibisigaye nzabirekera Imana.”

Amagambo mashya y’aba bombi yongeye kuzamura ikibazo cyari cyarakunze kuvugwaho cyane nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Nyarwanda Gogo.

Bruno K avuga ko kuba yarahujwe n’urupfu rw’uyu muhanzi byamushyize mu bibazo bikomeye, ndetse akaba yaratinye uko Abanyarwanda bari kumwakira mu gihe yari kujya mu muhango wo kumushyingura.

Ku rundi ruhande, Judith Heard avuga ko yari yagaragaje gusa impungenge yari afite, kandi ko nyuma y’ibyo byose yahisemo kutongera gukomeza impaka na Bruno K.

Nubwo aba bombi bakomeje kugira imvugo zitandukanye ku byabaye, ikibazo cyabo cyongeye kugaruka mu ruhame nyuma y’igihe, aho Bruno K asaba ko Heard yisubiraho ku byo yamuvuzeho, mu gihe we avuga ko yamaze kuva muri ayo makimbirane kandi ko ibisigaye yabirekeye Imana.

 

Bruno K yavuze ko Judith Heard yamushyize mu bibazo bikomeye ubwo yamuhuzaga n’urupfu rwa Gogo, avuga ko yatinyaga uko Abanyarwanda bari kumwakira mu gihe yari kwitabira umuhango wo kumushyingura


Judith Heard yavuze ko yahisemo kutihorera ku magambo ya Bruno K, ahubwo agahitamo kumuba kure no gukomeza ubuzima bwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...