Uyu muhanzi wubatse izina mu Rwanda no ku ruhando
mpuzamahanga, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe nyuma yo kwakira iki gihembo,
agaragaza ko ari intambwe yagezeho abifashijwemo n’abakunzi be bamukurikirana
kandi bagakomeza gushyigikira ibikorwa bye.
Mu butumwa bwe, yavuze ko yari afite intego imwe, akubaka
umuyoboro umwe kuri YouTube, kugeza ubwo agize abamukurikira miliyoni imwe.
Yashimangiye ko atewe ishema no kwakira iki gihembo, ariko
ko atagifata nk’iherezo ry’urugendo rwe, ahubwo ko ari intangiriro y’ibindi
bikorwa bikomeye ateganya kugeraho. Yanashimiye abakunzi be, ababwira ko iki
gihembo ari icyabo.
Kugera kuri miliyoni imwe y’abamukurikira kuri YouTube si
ibintu byizana. Bisaba kubaka umubano n’abakunzi, guhora bashyira hanze
ibihangano bishya, gukora amashusho y’indirimbo akurura abantu no kumenya
gukoresha ikoranabuhanga mu kugeza umuziki ku bantu bo hirya no hino ku Isi.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe
bubaka izina mu muziki. Yagiye agaragaza ubushobozi bwo gukora indirimbo
zikundwa, gukorana n’abandi bahanzi bo mu karere ndetse no hanze yako, no
kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.
Urugero ni indirimbo nka Katapilla n’izindi zakomeje
kumwongerera abakunzi. Yanakoze indirimbo Pom Pom afatanyije na Diamond
Platnumz na Joel Brown, imwe mu mishinga yagaragaje ubushake bwe bwo kwagura
umuziki we ukarenga imbibi z’u Rwanda.
Imibare ya YouTube yakusanyijwe na vidIQ igaragaza ko kugeza
ku wa 19 Ugushyingo 2026, umuyoboro wa Bruce Melodie wari umaze kugira
abamukurikira miliyoni 1.09, mu gihe amashusho ye yari amaze kurebwa inshuro
zisaga miliyoni 168.
Gold Play Button ni kimwe mu bihembo YouTube itanga mu rwego
rwo gushimira no guha icyubahiro abahanzi, abakora ibiganiro n’abandi barema
ibihangano kuri uru rubuga, bitewe n'umubare w'ababakurikira.
Nk'uko YouTube ibisobanura, ibihembo byayo bigabanyijemo
ibyiciro bitandukanye:
- Silver Play Button: Abamaze kugira ababakurikira 100,000.
- Gold Play Button: Abamaze kugira ababakurikira 1,000,000.
- Diamond Play Button: Abamaze kugira ababakurikira
10,000,000.
- Red Diamond Play Button: Abamaze kugira ababakurikira
100,000,000.
Gusa kugera kuri uwo mubare si byo byonyine bituma umuntu
ahabwa igihembo, kuko YouTube inagenzura niba umuyoboro wujuje ibisabwa
bijyanye n'imikorere yawo, umwimerere w'ibihangano n'amabwiriza agenga uru
rubuga.
Bruce Melodie si we muhanzi wa mbere nyarwanda ugeze kuri
uru rwego. Imibare ya Soundcharts igaragaza ko hari abandi bahanzi n'amatsinda
yo mu Rwanda bamaze kurenga miliyoni imwe y'ababakurikira.
Barimo Israel Mbonyi ufite ‘Subscribers’ Miliyoni 2.4 na Meddy
ufite ‘Subscribers’ Miliyoni 1.8.
Ni mu gihe Bruce Melodie yageze kuri miliyoni imwe muri
Gicurasi 2026, aba umuhanzi wa gatatu uririmba ku giti cye mu Rwanda ugeze kuri
uru rwego.
Hari kandi imiyoboro y’amatsinda y’abahanzi nyarwanda
yarenze miliyoni imwe. Urugero ni Ambassadors of Christ Choir yari ifite
abamukurikira miliyoni 1.7, na Papi Clever & Dorcas bari bafite miliyoni
1.4.
Ibi bigaragaza ko YouTube ikomeje kugira uruhare rukomeye mu
gukwirakwiza umuziki nyarwanda, yaba uw’iyobokamana cyangwa usanzwe.
Kwakira Gold Play Button ni ikimenyetso cy'uko umuhanzi
ashobora kubaka umubano ukomeye n'abakunzi be akoresheje ikoranabuhanga,
indirimbo ze zikagera ku bantu benshi batandukanye n'aho batuye.
Ku ruhande rwa Bruce Melodie, kuba amaze kugera kuri
miliyoni irenga y’abamukurikira ni ikimenyetso cy'uko ibikorwa bye bikomeje
kugira uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda ku mbuga mpuzamahanga.
Ubutumwa bwe bugaragaza ko atabona iyi ntambwe nk'aho urugendo
rurangiriye, ahubwo ko afite izindi ntego zo kugeraho.
Kandi nk'uko yabigarutseho, iki gihembo si icye wenyine,
ahubwo ni icy'abakunzi be bagize uruhare mu rugendo rwe, bamukurikira, bareba
ibihangano bye kandi bagakomeza kumushyigikira.
Inzira yo kugera kuri miliyoni yatangiye, ariko kuri Bruce Melodie, urugendo rwo kugera ku zindi ntera rurakomeje.

Bruce Melodie yakiriye igihembo cya YouTube cya Gold Play Button nyuma yo kugera ku bamukurikira barenga miliyoni imwe kuri uru rubuga

Bruce Melodie yashimiye abakunzi be bagize uruhare muri iyi
ntambwe, avuga ko iki gihembo ari icyabo kandi ko ari intangiriro y’ibindi bihe
byiza ateganya kugeraho mu rugendo rwe rwa muzika

