Ni imboga zikubiyemo intungamubiri nyinshi zirimo vitamin
K na karisiyumu, bigira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umubiri cyane cyane
ubuzima bw’amagufa. Izi mboga uretse kuba ziryoshye bivugwa ko zaturutse mu
gihugu cy’Ubutaliyani, ariko bwa mbere zikaba zarabonetse muri Californiya muri
Leta Zunze Ubumwe za America.
Ikinyamakuru BBC Good Food kivuga ko izi mboga
zikungahaye ku ntungamubiri zifite akamaro gahambaye karimo kurinda
umutima, kurinda kanseri, gufasha amaso kureba neza, kongera imisemburo ikenewe n’umubiri ndetse
izi mboga zifasha abantu barwaye indwara z’umutima n’igifu.
Healthifyme yo itangaza ko izi mboga zigira uruhare
mu gufasha ubwonko gukora neza, ndetse bikaba akarusho igihe umuntu yaziriye mu
masaha ya ninjoro agiye kuryama.
Imboga za broccoli zifite imbaraga zo kuringaniza
isukari mu mubiri kuburyo zakurinda kurwara indwara ya diyabete byoroshye, kandi
ni nziza kuri bamwe bamaze kurwara iyi ndwara y’isukari ikabije.
Izi mboga zirihariye ku bagore batwite na none kuko
zikungahaye kuri vitamin C kandi zifasha abagore kubyara abana bafite uruhu
rukeye rusa neza, mu gihe hariho ababyara abana bafite uruhu rufite uduheri
cyangwa uruhu rushishutse.
Ku bantu bagiye gutegura izi mboga ni byiza
kuzitekana amavuta macyeya, ndetse ukitondera amavuta ayo ariyo yose ugiye
gukoresha kugira ngo zigumane intungamubiri zazo kandi zigire akamaro ku mubiri wa
muntu.
Amavuta azwi ku izina rya Elayo cyangwa “Olive Oil "
ni amwe mu mavuta yizewe mu guteka izi mboga, n'ubwo
ahenda ariko nayo ubwayo akora nk’umuti mu mubiri dore ko bamwe
bayakoresha ari mabisi.
Bhg.com ivuga ko igihe uronga izi mboga ugomba
kuzitondera kuko ziteye mu buryo bworoshye bwo kubika imyanda kuko zijya gutera
nk’amashu, niyo mpamvu bamwe bahitamo kuzirongesha amazi ashyushye.
Abantu bakwiye kurya imboga muri rusange
kuko zikungahaye kuri vitamin C ikunze kuboneka mu zindi mboga n’imbuto, bikagira
uruhare mu mikorere myiza y’umubiri.
Umubiri wacu ni ngombwa ko wakira ibiribwa bifite akamaro
aho kurira guhaga. Ibiribwa byose bigiye gutunganwa bikwiye kwitabwaho, mu buryo
bwo kumenya akamaro kabyo mu mubiri.
Izi mboga zikungahaye kuri vitamini C, zinc n'izindi nyinshi

Imboga ni bimwe mu biryo umubiri ukenera umunsi ku munsi