Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo uyu mugabo yagiye kuba
muri Canada mu rugendo rwo rwo kwagura umuziki we no guhura n’umuryango we.
Muri Kenya yahakorera indirimbo zirenga eshanu, kandi
yari afite intego yo kuhakorera igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere ariko
ntibyakunze.
Yabwiye InyaRwanda ko kuba yageze muri Canada bigiye
kumuha umwanya wo gutegura igitaramo cyo kumurika album atabashije kumurikira
muri Kenya.
Ati “Birunvikana igihe namaze Kenya nahakoreye
indirimbo zirenga eshanu nta gitaramo nigeze nkora kubera impanvu nunvaga
nzakora igitaramo mbihuje no kumurika album yanjye ya mbere."
Akomeza ati “Ubu rero kuba nageze Canada ndahita
ntegura icyo gitaramo cyo kumurika iyo album yanjye ariko kizabanzirizwa n’umugoroba
wo kuramya no guhimbaza."
Bobo Muyoboke avuga ko yamaze kwanzura gukora iki
gitaramo mu Ukwakira 2023 n’ubwo ataramenya neza amatariki agomba
kuzagikoreraho.
Uyu musore akigera muri Canada, yahise ashyira hanze
indirimbo yise ‘Twasanze bakuvuga’ iri kuri album ye yagombaga kumurika muri
Kenya.
Iyi ndirimbo avuga ko yayanditse mu 2013 ubwo yumvaga
mu buzima yacitse intege kubera ko nta mafaranga y’ishuri yari afite.
Ati “Ni indirimbo nanditse kera mu 2013 ubwo nunvaga
ubuzima bwanze nta mafaranga y’ishuri nunvaga nta hazaza hanjye mfite n’uko
indirimbo inzamo ngo ‘Twasanze bakuvuga’.
Indirimbo nyinshi z’uyu musore zishingiye ku gukomera
kw’Imana. Kandi avuga ko iyi album ye ashobora kuzayitirira iyi ndirimbo ye
yise ‘Twasanze bakuvuga’.
Muri rusange album ye iriho indirimbo nka ‘Uranzi (Mana
Uranzi Kandi uranzirikana)’, ‘Humura’, ‘Sema jambo’, ‘Ameniosha’, ‘Barikiwa’ n’izindi.
Mu 2017 nibwo Bobo Muyoboke yatangiye urugendo
nk’umuhanzi wigenga anasohora indirimbo ya mbere muri uwo mwaka iri mu rurimi rw’Igiswahili
yise ‘Ubarikiwe’.
Uyu muhanzi amaze gushyira ku isoko indirimbo zirindwi
zirimo ‘Barua’, Mana uranzi’, ‘Iratabara’ n’izindi.
Bobo Muyoboke yatangaje ko yamaze kwimukira mu gihugu
cya Canada nyuma y’igihe abarizwa muri Kenya
Bobo avuga ko agiye gutegura igitaramo cyo kumurika
album ye ya mbere iriho indirimbo yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye
Bobo avuga ko indirimbo ye ‘Nasanze bakuvuga’
yayanditse mu 2013 nyuma y’uko abuze amafaranga y’ishuri
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWASANZE BAKUVUGA’ YA BOBO MUYOBOKE
