Biratangaje! Umugore yasabye gatanya kubera urukundo rukabije n’impano yahabwaga n’umugabo we

Urukundo - 2026-11-07 18:33
Sangiza:
Biratangaje! Umugore yasabye gatanya kubera urukundo rukabije n’impano yahabwaga n’umugabo we

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatunguye benshi nyuma yo gusaba gatanya, avuga ko atagishoboye kubana n’umugabo we kubera uburyo yamugaragarizaga urukundo rwinshi, akamuha impano kenshi ndetse akanamufasha imirimo yo mu rugo.

Iyi nkuru idasanzwe yabereye mu mujyi wa Fujairah, mu 2019, ubwo uyu mugore yitabaje urukiko rwa Sharia asaba ko yahabwa gatanya nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze ashyingiranywe n’umugabo we.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we yari umuntu mwiza cyane, wamwitagaho kandi ukora ibishoboka byose kugira ngo amushimishe.

Yavuze ko umugabo we atigeze amutonganya, kumurakarira cyangwa kumuvugiriza induru mu gihe cyose bari bamaze babana. Yongeraho ko yahoraga amuha impano, akamufasha gukora isuku mu rugo ndetse rimwe na rimwe akamutekera.

Nubwo ibyo bikorwa byagaragaraga nk'ibimenyetso by'urukundo no kwita ku wo bashakanye, uyu mugore yavuze ko byari byaratumye yumva atanyuzwe n'ubuzima arikubamo

Yageze n'aho abwira urukiko ko yifuzaga nibura ko rimwe na rimwe bajya bagirana amakimbirane cyangwa kutumvikana, kugira ngo yumve ko babanye nk'abandi bashakanye.

Umugabo yatunguwe n'icyemezo cy'umugore we

Uyu mugabo na we yitabye urukiko agaragaza ko atumva impamvu umugore we ashaka gutandukana na we, kandi yarageragezaga gukora ibishoboka byose kugira ngo amushimishe.

Yasobanuye ko urukundo n'ubufasha yahaga umugore we byari bigamije kumwereka ko amwitayeho, atari uburyo bwo kumubangamira.

Yavuze kandi ko hari igihe umugore we yamubwiye ko afite ibiro byinshi, maze ahitamo gutangira gahunda yo kugabanya ibiro akora imyitozo ngororamubiri kandi agenzura ibyo arya.

Icyakora, uwo mugabo yaje kuvunika ukuguru kw'iburyo mu gihe yari muri iyo gahunda yo kugabanya ibiro.

Yasabye urukiko kugira inama umugore we yo kwisubiraho, avuga ko batagakwiye gufata icyemezo cyo gutandukana hashingiwe ku bibazo bishobora gukemurwa binyuze mu kuganira.

Urukiko rwabasabye kubanza gushaka ubwumvikane

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwahisemo kwimura iburanisha kugira ngo aba bashakanye babanze bahabwe umwanya wo kuganira no gushaka umuti w'ibibazo byari hagati yabo.

Urukiko rwagaragaje ko umwaka umwe bari bamaze bashakanye utagomba kuba impamvu ihagije yo guhita bafata icyemezo gikomeye cyo gutandukana, cyane ko hari uburyo bashoboraga gukemura ibyo batumvikanagaho.

Iyi nkuru yagaragaje ko nubwo kwita ku wo mwashakanye, kumufasha no kumwereka urukundo ari ingenzi mu buzima bw'ishyingiranwa, abantu bashobora kugira imyumvire itandukanye ku buryo bifuza gukundwamo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...