Nyuma
y’imyaka isaga 12 abarizwa mu Bufaransa, uyu muhanzi utarigeze acogora mu
gukomeza gukora umuziki w’umwimerere, yongeye kugaragaza ko agifite byinshi byo
gutanga, atangira ku mugaragaro Album ye nshya ya Kane, ayifungura
n’indirimbo yise “Komeza.”
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Big Dom yumvikanaga nk’umuntu wuje ishyaka, wumva
umuziki nk’ururimi rwe rwa mbere.
Ibyo
yabivugiye asobanura uko yanditse indirimbo “Komeza” —igikorwa avuga ko
cyaturutse ku buryo yumva urukundo nyarwo rudashobora gupimwa n’ikindi kintu na
kimwe.
Ni
indirimbo yinjira mu njyana ya RnB isanzwe imuranga, ikubiyemo ubutumwa bwo
gushima no kugira neza, kandi ikaririmbwa mu buryo butuje butuma uyumva yinjira
mu mwuka w’urukundo rufite uburemere n’agaciro.
Big
Dom avuga ko “Komeza” ari yo ndirimbo ibanziriza izindi esheshatu zizubaka
Album ye nshya, iteganyijwe gusohoka muri Ukuboza 2025.
Iyi
album izaba ari iya kane mu rugendo rwe rw’umuziki, ikazakomereza ku murongo wo
gukoramo indirimbo zifite ubutumwa bwo kubaka imitima no kugaragaza umuco
nyarwanda mu buryo bugezweho.
Big
Dom ni umuntu wahuye n’ubuzima bukomeye. Yavukiye mu muryango w’abana batanu,
ariko bamwe muri bo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati:
“Ibyo byose byaranyubatse. Byatumye menya ko buri munsi uba ari impano, kandi
buri ndirimbo nandika iba ari uburyo bwo gushimira ubuzima.”
Asigaye
afite umuvandimwe umwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ibyo
ntibyamukumiriye gukomeza umuziki.
Yemeza
ko kuba mu Bufaransa byamuhaye amahirwe yo kwiga byinshi bijyanye n’imyandikire
y’indirimbo, imikorere ya studio n’imiyoborere y’umuziki mu buryo bwa
kinyamwuga.
Abakurikira
umuziki nyarwanda wo mu myaka ya 2000 bazi Big Dom kuva mu itsinda
ry’ababyinnyi Cool Family, aho batangiye basubiramo indirimbo z’abahanzi
mpuzamahanga nka 2Pac. Ariko nubwo yabyinaga, umutima we wari mu kuririmba no
kwandika.
Indirimbo
ye ya mbere, “Igishwi cy’ikibinda,” yamuhaye izina rikomeye kubera amagambo
y’urukundo atangaje n’ubutumwa bw’ukuri.
Kuva
ubwo, Big Dom yakomeje urugendo rwe akora indirimbo zinyuranye nka “Cyuzuzo,”
“Imana n’urukundo,” na “Chic Choc Chèque.”

Big Dom yagarukanye indirimbo “Komeza” nk’intangiriro y’urugendo rushya rwa Album ye ya kane, yubatse ku butumwa bwo gukunda no gushimira ubuzima

Mu myaka 12 amaze mu Bufaransa, Big Dom avuga ko yahigiye byinshi byamufashije gutunganya umuziki we mu buryo bwa kinyamwuga no gukomeza kuririmba nk’uvuga indimi z’imitima

Uyu muhanzi wakuriye mu buzima bw’inshingano, avuga ko buri ndirimbo ye ari uburyo bwo gushima Imana no guha agaciro ubuzima bwamubereye impano

Big
Dom, wahoze mu itsinda Cool Family, avuga ko “Komeza” ari urufunguzo rwerekana
icyerekezo gishya cy’umuziki we ushingiye ku RnB n’amarangamutima y’ubumuntu
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘KOMEZA’ Y'UMUHANZI BIG DOM
