Dusengimana Evariste uzwi nka Rwema na Muhawenimana Piolette, ni bo bagize iri tsinda ry'umugabo n'umugore bafitanye abana babiri. Batuye i Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, bakaba basengera muri ADEPR Rushagara.
Aba bombi bavuga ko gukunda kuririmbana ari byo byabateye gufata icyemezo cyo gushinga itsinda no gutangira gukora indirimbo mu buryo bw’umwuga.
Mu buzima busanzwe, Rwema ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umutoza w’amakorali. Umugore we Piolette na we ni umuririmbyi. Kuba bombi bakunda umuziki kandi bakunze kuririmbana byatumye abantu batandukanye babasaba kujya bakora indirimbo muri studio.
Ibyo byifuzo by’abantu, bifatanyije n’urukundo bafitiye umuziki, byatumye batangira urugendo rwo gukora indirimbo, kugeza ubwo bashinze itsinda rya Asaph Family.
Aba baramyi bavuga ko intego nyamukuru yabo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu kuramya no kuyihimbaza. Bifuza ko indirimbo zabo zagera ku bantu benshi, zikabafasha kwegera Imana no gukomera mu kwizera.
Kugeza ubu, Asaph Family imaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa “Gitare”, iboneka ku muyoboro wayo wa YouTube. Bavuga ko hari n’izindi ndirimbo bari gutunganya, bakaba bizeye ko zizashyirwa hanze mu gihe cya vuba.
“Gitare” ni indirimbo ishingiye ku buhamya bw’ubuzima
Indirimbo yabo ya mbere, “Gitare”, igaragaza uburyo Imana igendana n’abayo ndetse ikabana na bo no mu bihe bikomeye by’ubuzima.
Rwema avuga ko yayanditse ashingiye ku bihe we n’umuryango we banyuzemo, mu gutanga ubutumwa bw’uko Imana idatererana abayiringira, n’iyo baba bari mu bihe bigoye. Amajwi yakozwe na Jason, amashusho akorwa na Big Deal.
Inzozi ni ukurenga imipaka
Asaph Family yabwiye inyaRwanda ko itarangamiye kumenyekana mu Rwanda gusa, ahubwo ifite icyerekezo cyo kugeza ubutumwa bw’indirimbo zayo no hanze y’igihugu. Ubwo bavugaga ku nzozi zabo mu myaka itanu, bagize bati: “Twifuza kurenga imipaka.”
Ni urugendo batangiranye indirimbo “Gitare”, ariko bafite icyizere ko binyuze mu mpano yabo, umurimo wabo n’ubufasha bw’Imana, bazakomeza gutera imbere no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Dusengimana Evariste uzwi nka Rwema na Muhawenimana Piolette bashinze itsinda ry'umuryango ryitwa Asaph Family

Asaph Family, itsinda rishya mu muziki wa Gospel ryatangiranye indirimbo "Gitare"
REBA INDIRIMBO NSHYA "GITARE" YA ASAPH FAMILY
