Ibi byabaye ku wa 16 Ugushyingo 2026, ubwo Ishyirahamwe
ry’Abanyamuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Recording Academy)
ryatangazaga abahataniye ibihembo bya Grammy ku nshuro ya 69.
Beyoncé yageze kuri aka gahigo k’inshuro 100 binyuze mu
ndirimbo ye nshya yise “Morning Dew (Donk)”, yashyizwe mu cyiciro cya ‘Best
R&B Solo Performance’, gihatanirwamo indirimbo z’indirimbo za R&B
zakozwe n’umuhanzi ku giti cye.
Ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere mu mateka ya Grammy ugeze
kuri uyu mubare, ikaba inashimangira umwanya we mu bahanzi bafite amateka
akomeye muri ibi bihembo.
Indirimbo “Morning Dew (Donk)” yasohotse ku wa 4 Nyakanga
2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 yari isigaye ngo Album ye ya kabiri yise
B’Day yuzuze imyaka 20 isohotse.
Iyi Album yasohotse muri Nzeri 2006, ikaba yaragize uruhare
rukomeye mu rugendo rwa Beyoncé nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kwamamara ari umwe
mu bagize itsinda rya Destiny’s Child.
Iyi ndirimbo nshya yayanditse afatanyije na Pharrell
Williams, The-Dream na Darius Dixon, mu gihe mu bayikoze harimo Beyoncé ubwe na
Pharrell Williams.
Nyuma y’ukwezi kumwe isohotse, muri Kanama 2026, Beyoncé
yashyize hanze ubundi buryo bw’iyi ndirimbo (Remix) yakoranye n’umugabo we
Jay-Z.
Muri Grammy za 2027, Beyoncé azahatana n’abandi bahanzi
barimo Kehlani, Victoria Monét, Jill Scott na Tems, bose bahuriye mu cyiciro
cya ‘Best R&B Solo Performance’.
Ibi bivuze ko guhatanira ibi bihembo ku nshuro ya 100 itaturutse
ku ndirimbo yonyine yakoze mu myaka yashize, ahubwo ari igihembo cy’uruhare
amaze igihe atanga mu njyana zitandukanye zirimo R&B, Pop, Country na
Dance/Electronic.
Aya si yo mateka yonyine Beyoncé afite muri Grammy, kuko ari
na we muhanzi ufite ibihembo byinshi kurusha abandi bose kuva ibi bihembo
byatangira gutangwa.
Kugeza ubu afite ibihembo 35 yegukanye mu byiciro
bitandukanye, akaba yarageze ku ntsinzi ya 32 mu 2023, ubwo yegukanaga ibihembo
bine birimo icy'Album nziza ya Dance/Electronic Music binyuze kuri Renaissance.
Muri uwo mwaka, yarenze umubare w'ibihembo 31 wari umaze
igihe ufitwe na nyakwigendera Georg Solti, wari umuyobozi w'itsinda
ry'abacuranzi (Conductor).
Mu 2024, Beyoncé yabaye umuhanzi wahataniye ibi bihembo
inshuro nyinshi mu mateka ya Grammy, nyuma yo kurenga Jay-Z bari bahuriye ku
mubare wa 88.
Mu 2025, yongereye umubare w'ibihembo bye kugera kuri 35,
ubwo yegukanaga ibihembo bitatu birimo:
- Album of the Year: Yegukanye iki gihembo binyuze kuri
Album Cowboy Carter. Byari ubwa mbere mu rugendo rwe rwose yari agitsindiye.
- Best Country Album: Yegukanye iki gihembo binyuze kuri
Cowboy Carter, Album yamufashije kwigaragaza mu njyana ya Country.
- Best Country Duo/Group Performance: Yegukanye iki gihembo
afatanyije na Miley Cyrus, binyuze mu ndirimbo “II Most Wanted”.
Kuba yaratsindiye Album of the Year byari amateka akomeye
kuko yari amaze imyaka myinshi ahatanye muri iki cyiciro ataragitsindira.
Yabaye kandi umugore wa kane w’Umunyamerikakazi w’Umwirabura wegukanye iki
gihembo, akurikira Natalie Cole, Lauryn Hill na Whitney Houston.
Album Cowboy Carter yasohotse muri Werurwe 2024, ni umwe mu
mishinga ya muzika yagaragaje ubushake bwa Beyoncé bwo kugerageza izindi njyana
zitari izo yari asanzwe amenyerewemo.
Muri uyu mushinga, yagarutse ku mateka y'umuziki wa Country,
agaragaza uruhare rw'Abirabura mu iterambere ry'iyi njyana, ndetse akorana
n'abandi bahanzi batandukanye
Iyi Album yatumye ahatana mu byiciro byinshi muri Grammy za
2025, birimo Album of the Year, Record of the Year na Song of the Year binyuze
mu ndirimbo “Texas Hold 'Em”.
Nubwo yari amaze guhatanira Album of the Year inshuro
nyinshi, gutsindira Cowboy Carter byabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwe, kuko
ari bwo bwa mbere yegukanye iki gihembo.
Grammy Awards ku nshuro ya 69 iteganyijwe kuba ku wa 7
Gashyantare 2027, izabera muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Azanyura kuri ABC, Disney+ na Hulu, akaba ari na bwo bwa
mbere mu myaka myinshi ibi bihembo bizongera kunyuzwa kuri televiziyo ya ABC
kuva mu 1972.
Mu bahanzi bahatanye muri uyu mwaka, RAYE ni we uza imbere
n'ibihembo 11 ahatanira, akurikirwa na Rosalía uhataniye ibihembo icyenda.
Beyoncé we azaba aharanira kongera igihembo cya 36 muri
Grammy, mu gihe gushyirwa mu bahataniye ibi bihembo byongeye kumushyira ku
mwanya wihariye nk'umuhanzi wa mbere ugeze ku ushyizwe muri ibi bihembo ku
nshuro ya 100.
Ibihembo bya Grammy bitangwa buri mwaka n'Ishyirahamwe ry’Abanyamuziki muri Amerika, bigamije gushimira no guhemba abahanzi, abanditsi b'indirimbo, abakora muzika n'abandi bagira uruhare mu iterambere ry'inganda z'umuziki.


Beyoncé yakoze amateka aba umuhanzi wa mbere ku Isi ugejeje
ku nshuro 100 ahatanira ibihembo bya Grammy, mu gihe amaze kwegukana ibihembo
35 muri iri rushanwa rimaze imyaka myinshi rihemba abahize abandi mu muziki
