Bellingham yateje impagarara mu bantu kubera amafoto ye yambaye akenda k’imbere

Imyidagaduro - 2026-11-06 12:04
Sangiza:

Umwanditsi:

Bellingham yateje impagarara mu bantu kubera amafoto ye yambaye akenda k’imbere

Iyamamaza ry’imyambaro y’imbere ry’umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Jude Bellingham, ryakuruye benshi mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bamwe mu baturage n’abakerarugendo bahagarara kugira ngo bafate amafoto ndetse n’amashusho.

Iri yamamaza ryashyizwe ku nyubako nini iri mu ihuriro ry’imihanda ya Houston na Lafayette, rikagaragaza Bellingham yambaye imyambaro y’imbere yakozwe n’uruganda rwa Calvin Klein.

Umwe mu batuye muri ako gace yabwiye ikinyamakuru Page Six ko iri yamamaza rimaze guteza impagarara, aho imodoka nyinshi zigendera aho nta bantu, bamwe bakavuza amahoni abandi bakava mu modoka kugira ngo bafate amashusho.

Undi muntu utuye hafi y’aho iri yamamaza riri yavuze ko ryamaze guhinduka ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo, yongeraho ko Bellingham ari umusore uteye neza.


Iri yamamaza ryakozwe hagamijwe kumenyekanisha imyambaro y’imbere ya Calvin Klein yitwa Icon Cotton Stretch Hip Brief. Ryakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane TikTok, aho abantu benshi bagiye muri ako gace kugira ngo bifotoreze imbere yaryo.

Mu mashusho yakwirakwiye kuri TikTok, hari umugabo wagaragaye avuga mu buryo bw’urwenya ko umugore cyangwa umukobwa uvuze ko agiye guhaha mu gace ka Soho ashobora kuba atajyanywe no kunywa ikawa ya Matcha cyangwa kureba amashakoshi y’abanyamideli, ahubwo yaba agiye kwirebera Bellingham.

Nubwo uwo mugabo yavuze Soho, iri yamamaza riherereye mu gace ka Noho, mu Majyaruguru ya New York.

Undi muntu yashyize amashusho yaryo ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesha amagambo agira ati: “Bagore, ntimuzibagirwe gusura ahantu heza muri New York.”

Bellingham usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’u Bwongereza, yatsinze ibitego birindwi mu Gikombe cy’Isi cya FIFA cya 2026. Yanasoje ari mu bahatanira igihembo cya Grindr cyiswe Bulge of the Year.

Uyu mukinnyi w'imyaka 23 kandi si ubwa mbere agaragaye mu bikorwa byo kwamamaza imyambaro, kuko muri 2024 yari yaranamamarije Skims.


Amafoto yakoreshejwe muri iri yamamaza yafashwe n’umufotozi Oliver Hadlee Pearch mu Mujyi wa Madrid muri Kanama 2026.

Inyubako iriho iri yamamaza, ifite ubuso bwa metero 55 kuri 75, imaze imyaka myinshi ikoreshwa na Calvin Klein mu bikorwa byo kumenyekanisha ibicuruzwa byayo.

Mu bihe bishize, hanashyizweho andi matangazo y’ibyamamare bitandukanye, arimo irya Bad Bunny muri Werurwe 2025 ndetse n’irya Jeremy Allen White, umukinnyi wa filime wamamaye muri The Bear, muri Mutarama 2024.

Muri 2021, ikinyamakuru GQ cyagereranyije aho hantu n'umusozi wa Mount Rushmore w'imideli, kigaragaza agaciro gafite mu mateka yo kwamamaza imyambaro.

Muri 2020, Calvin Klein yakoresheje Jari Jones, wabaye umunyamideli wa mbere w'umwirabura wigaragaje nk'umuntu wahinduje igitsina wagaragaye kuri iyo nyubako yamamaza. Muri 2015, iri yamamaza ryagaragayemo Reid Rohling na Ethan James Green, bashakanye bahuje igitsina ba mbere bagaragaye kuri iyo nyubako.

Kwamamaza kwa Jude Bellingham gukomeje kugaragaza uruhare ibyamamare byo muri siporo bifite mu kwamamaza ibirango by'imideli no gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Umukinnyi wa Real Madrid, Bellingham yateje impagarara mu bantu kubera amafoto ye yambaye akenda k’imbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...