Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026,
ubwo Bebe Cool yari mu bahanzi basusurukije abari bitabiriye umukino wa nyuma
wa Hamz Cup wabereye kuri Hamz Stadium, ahazwi kandi nka Nakivubo War Memorial
Stadium, i Kampala muri Uganda.
Uyu muhanzi yari yitabiriye iki gitaramo cyari cyateguwe mu
rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru bari baje kureba umukino
wahuzaga Nurmak Life Team FC na Man United Fans UG.
Ibyishimo by’abari muri Stade byaje kurangwamo umwuka mubi
ubwo bamwe mu bari mu bafana batangiraga kumuterera amacupa n’ibindi bintu
bitandukanye.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza
Bebe Cool agenda ku ruhande rw’ikibuga, mu gihe hari ibikoresho birimo amacupa
byajugunywaga bimwerekezwaho.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga
ko uyu muhanzi byabaye ngombwa ko ahagarika igitaramo cye kubera ibyo bikorwa.
Nubwo hari umutekano wari wakajijwe muri Stade, ntibyabujije
bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa gukora ibyo bikorwa byabangamiye uyu
muhanzi.
Hari amakuru avuga ko Bebe Cool yaba amaze kumenya bamwe mu
bantu bakekwaho kumuterera amacupa ubwo yari ku rubyiniro.
Aya makuru akomeza avuga ko ibikorwa byo kubata muri yombi
bishobora gutangira ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, aho abakekwaho
kugira uruhare muri iki gikorwa bashobora gushyikirizwa ubutabera.
Gusa kugeza ubu, nta tangazo ry’inzego za Polisi ya Uganda
ryabonetse ryemeza ko abo bantu bamaze kumenyekana cyangwa ko hari abamaze
gutabwa muri yombi bazira iki gikorwa.
Ibi byabaye kuri Hamz Stadium byibukije benshi ibindi bihe
bitandukanye uyu muhanzi yagiye ahura n’ibikorwa nk’ibi mu bitaramo bikomeye
yagiye yitabira.
Ku wa 31 Kanama 2018, Bebe Cool yahuye n’ibihe bikomeye ubwo
yari mu gitaramo cya Swangz All Star Concert cyari cyatumiwemo umuririmbyi
w’Umunya-Jamaica, Tarrus Riley, cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval.
Akigera ku rubyiniro, bamwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo
batangiye kumuvugiriza induru, abandi bamuterera amacupa, amabuye n’intebe za
pulasitiki.
Icyo gihe, uyu muhanzi yanze kuva ku rubyiniro nubwo
abateguye igitaramo bari bamaze kuzimya mikoro n’amatara. Byasabye ko inzego
z’umutekano zimukuraho kugira ngo atongera gukomeza kugerwaho n’ibyo bintu.
Nyuma y’ibi, Bebe Cool yatangaje ko ahagaritse by’agateganyo
kwitabira ibitaramo, ariko aza gusubira mu muziki no gukomeza ibikorwa bye.
Mu 2020, na bwo yahuye n’ikibazo nk’iki mu gitaramo cya Boom
Party cyateguwe n’umuhanzikazi Cindy Sanyu, cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval
ku wa 7 Werurwe.
Icyo gihe, ubwo Bebe Cool yari ku rubyiniro, bamwe mu bari
bitabiriye icyo gitaramo bamutereraga amacupa y’amazi n’ay’ibinyobwa
by’ibirahure, abandi bakamuvugiriza induru bamusaba kuva ku rubyiniro.
Iki kibazo cyatumye Polisi ya Uganda itangaza ko yataye muri
yombi abantu 11 bakekwagaho kugira uruhare mu gutera uyu muhanzi amacupa.
Umuvugizi wa Polisi icyo gihe, Fred Enanga, yavuze ko abakekwaho icyo gikorwa
bari bafashwe n’abapolisi bari bihishe mu bafana.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bamwe muri abo bantu bari
binjije amacupa y’ibinyobwa mu gitaramo bagamije kuyakoresha mu guhungabanya
igitaramo cya Bebe Cool.
Icyakora, ku wa 10 Werurwe 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe
Ubugenzacyaha muri Uganda rwatangaje ko abo bantu 11 barekuwe nyuma y’uko Bebe
Cool ubwe yari asabye ko barekurwa.
Ibihe bitatu byagiye biba mu myaka itandukanye bigaragaza ko
Bebe Cool amaze guhura n’imbogamizi z’umutekano mu bitaramo bikomeye yagiye
yitabira, cyane cyane ubwo yageraga ku rubyiniro.
Nubwo impamvu nyakuri zatumye bamwe mu bari bitabiriye Hamz
Cup bamuterera amacupa zitarasobanurwa n’inzego zibishinzwe, iki gikorwa
cyongeye guteza impaka ku mutekano w’abahanzi n’imyitwarire y’abitabira
ibitaramo muri Uganda.
In case you want to know,this is
what we go through to support the NRM party for good reasons. Even when
everything is politicized Am fully committed to my party and am sure one day we
will all ask Allah to bring back president M7. Long live UGANDA.
https://t.co/HPOnwzX5Rl
Bebe Cool yongeye guterwa amacupa n’ibindi bintu ubwo
yaririmbaga mu gitaramo cyabereye kuri Hamz Stadium muri Uganda, mu birori
byasozaga irushanwa rya Hamz Cup
