Bebe Cool, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, n'abandi bahanzi batize umuziki bo muri Uganda bari mu mazi abira

Imyidagaduro - 23/02/2015 7:52 AM
Share:

Umwanditsi:

Bebe Cool, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, n'abandi bahanzi batize umuziki bo muri Uganda bari mu mazi abira

Mu gihugu cya Uganda hari kuvugwa inkuru ijyanye n’uburyo hatowe itegeko rikomanyiriza abahanzi bo muri icyo gihugu batigeze bakurikirana amasomo ajyanye na muzika.

Amakuru dukesha urubuga rwa Howwe.biz rwo muri iki gihugu avuga ko Ministiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’iki gihugu yamaze gutangaza ko nta muhanzi uzongera guhabwa ibyangombwa by’inzira bimwerekeza mu mahanga mu rwego rwo gukorerayo ibitaramo atarize muzika.

Uyu mu ministiri avuga ko guhera ubu umuhanzi wese uzajya ajya gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera ibitaramo hanze y’iki gihugu azajya aza yitwaje impapuro zigaragaza ko yaciye mu ishuri ryigisha muzika.

Jose

Abahanzi benshi bakomeye bo muri Uganda ntibigeze bakandagira mu ishuri rya muzika

Ibi bikimara kumenyekana muri iki gihugu, abantu benshi ntibabivuzeho rumwe dore ko abahanzi bakomeye hafi ya bose bo muri iki gihugu batigeze bakandagira mu ishuri rya muzika ahubwo bakaba baririmba biturutse ku mpano yabo.

BB

Iki cyemezo nticyakiriwe neza n'abahanzi

Ikindi kiri kuvugwa cyane kuri ibi ni uburyo abahanzi batandukanye bahise bamagana iki cyemezo aho bavuze ko kuririmba ari impano umuntu avukana bidasaba ko arinda kujya mu ishuri ribyigisha dore ko no muri iki gihugu amashuri yigisha muzika akiri macye cyane. Abahanzi basabye ko iki cyemezo cyakurwaho mu buryo bwihutirwa kuko kibogamye ndetse gisa n’icyahubukiwe.

 Robert Musafiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...