Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yaganiraga na Radio & TV 10. Chairman w’ikipe y’Ingabo z’igihugu yavuze ko bahagaritse Mamadou Sy na Dauda Yussif kugira ngo bakore iperereza ndetse rikaba ryararangiye bityo ko muri iki bikunze bazakora inama bakareba niba babaha amahirwe ya nyuma.
Ati: ”Abakinnyi mwabonye ko twanditse ko tuvuga ko twabahagaritse kugira ngo dukore iperereza ntabwo twagombaga kugendera kubyo bavuze. Ariko iperereza riza risa naho ryarangiye, muri iki cyumweru bikunze twakora inama ya komite ishinzwe imyitwarire tukabereka amakosa yabo tukareba uko babivuga kuko bamwe banditse basaba imbabazi ariko ibintu biracyakomeza. Tuzicara turebe niba tubaha amahirwe ya nyuma bagakina ubwo tuzicara nyine turebe.”
Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko aba bakinnyi amakosa bayakoze ndetse ko babifitiye ibimenyetso nubwo hari ababivuga ukundi. Ati: ”Amakosa yo yarakozwe njya numva mubyibazaho cyane,barasohotse kuri hoteli baragenda bajya mu mujyi. Hari ama radiyo abivuga bisa naho ari ukuyobya abafana bacu. Abahungu bakoze amakosa barasohotse bava mu mwiherero baragenda bajya hanze ibyo rero tubifitiye ubuhamya. Tubifitiye amaushusho."
Yavuze ko banditse basaba imbabazi ndetse ko bari babahannye ngo bajye gukorera imyitozo mu batarengeje imyaka 17 ariko ko yasabye ko babemerera bagakorera imyitozo mu Ntare nkuru. Yavuze ko ibijyanye n’igihe cyo kubareka bakagaruka mu ikipe bizaterwa nibyo bazemeza mu nama bazakora.
APR FC yahagaritse Mamadou Sy na Dauda Yussif mu gihe kingana n’iminsi 30 kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions yakinnyemo na Pyramids FC aho basohotse muri hoteli nta ruhushya imodoka itazwi ikabatwara. 
