Iri tangazo ryatunguye abantu benshi kuko ryatangajwe mu
birori byari byamamajwe nk’ibyo kwizihiza imyaka 10 Bahati amaze abana
n’umugore we Diana Marua, byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026.
Ibi birori byari biteganyijwe kuba ibidasanzwe, aho
abashakaga kubyitabira basabwaga kwishyura amashiringi ya Kenya miliyoni imwe
(KSh 1,000,000) kugira ngo babone ubutumire.
Abashakaga kubijyamo bari bagaragarijwe ko hazitabira abantu
100 gusa, ndetse abashyitsi bakaba basabwaga kwambara imyambaro ijyanye
n’insanganyamatsiko y’ibirori yiswe 'Black Tie'.
Icyakora, mu gihe abantu bari biteze ko ibirori bizibanda ku
rukundo rw’aba bombi n’imyaka bamaze babana, Bahati yaje gufata ijambo imbere
y’abari bateraniye aho, atangaza ko agiye kwinjira mu rugamba rwo guhatanira
kuyobora Mathare.
Ku ruhimbi yari ahagazeho hari handitseho amagambo agira ati
'MP Mathare 2027', agaragaza icyerekezo gishya uyu muhanzi ashaka gukurikiza mu
rugendo rwe.
Mu ijambo rye, Bahati yagize ati: “Ndashaka gutangaza ku
mugaragaro ko njye, Bahati Kioko, nzahatanira kuba Umudepite mushya uhagarariye
Akarere ka Mathare.”
Ibinyamakuru K24 Digital na The Kenya Times, byagaragaje ko
iri tangazo ryahinduye icyerekezo cy'ibirori byari byitezweho kuba ibirori
by'ubukwe n'isabukuru y'imyaka 10 y'urukundo rwa Bahati na Diana Marua.
Nyuma yo gutangaza ko aziyamamaza, Bahati yasobanuye ko
impamvu nyamukuru imuteye gushaka kuyobora Mathare ari uko ari agace azi neza,
kuko ari ho yavukiye akanahakurira.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko kuva
kera aka gace kamaze igihe gahagararirwa n'abantu avuga ko batakuriye muri ko,
bityo bakaba badashobora kumva neza ibibazo by'abaturage baho nk'uko umuntu
wahakuriye yabigenza.
Yagize ati: “Mathare imaze igihe kinini itaragira Umudepite
wavukiye akanakurira muri aka gace. Twakomeje gutora abantu baturutse ahandi,
mu gihe abo muri aka gace bakomeza gusigara inyuma. Nzi neza ko nta muntu
uturutse ahandi ushobora gusura iwanyu ngo yumve ibibazo byaho nk'umuntu
wahakuriye.”
Yakomeje avuga ko ubukene n'ubwoba bwo guhangana n'abafite
ubushobozi n'amikoro menshi ari bimwe mu byatumye abantu bakomoka muri Mathare
batagira amahirwe yo kuyobora aka gace.
Bahati yavuze ko yumva igihe kigeze kugira ngo umwe mu bana
ba Mathare ahagararire abaturage bagenzi be, abagezeho impinduka zifatika.
Mu kugaragaza impamvu yumva asobanukiwe n'ibibazo
by'abaturage ba Mathare, Bahati yanagarutse ku buzima bugoye yanyuzemo akiri
umwana, avuga ko yifuza ko abana bakurira muri aka gace babona amahirwe
atandukanye n'ibyo we yanyuzemo.
Yavuze ko yapfushije nyina akiri mu mashuri y'incuke,
agakura mu muryango utifashije kandi udafite abavandimwe benshi bari hafi ye
bamwitaho.
Yasobanuye ko mu bihe bikomeye yanyuzemo, hari inshuti
n'abaturanyi bamwakiriye bakamufasha, kugeza ubwo yaje kujyanwa mu kigo cyita
ku bana batagira kivurira cya ABC Kenya Children's Home, giherereye muri
Mathare.
Ibi ni bimwe mu byagize uruhare mu kumubera isomo
ry'ubuzima, ndetse avuga ko yifuza guha abana b'aho yakuriye amahirwe we
yifuzaga kubona akiri muto.
Mu nkuru yigeze gutangazwa na The Standard mu 2022, Bahati
yagarutse ku rupfu rwa nyina, avuga ko rwabaye akiri muto cyane, ubwo yari agiye
gutangira amashuri abanza.
Mu byo yashyize imbere mu migabo n'imigambi ye, Bahati
yavuze ko ashaka guharanira ko urubyiruko rwo muri Mathare rubona akazi
n'amahirwe yo kwiteza imbere, aho gukomeza guhura n'ibibazo by'ubushomeri, ibyaha
n'ibikorwa by'urugomo.
Yagaragaje ko bibabaje kubona urubyiruko rwinshi rwo muri
aka gace rujya mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, mu gihe amahirwe yo kubona akazi
no kwihangira imirimo akiri make.
Yagize ati: “Urubyiruko rwacu rukeneye akazi, ntirukeneye
guhabwa imfashanyo gusa. Rukeneye kuba abanyamwuga aho kwishora mu bikorwa
by'urugomo.”
Yongeyeho ko uburezi na bwo bugomba guhabwa agaciro, abana
bose bakabona amahirwe angana yo kwiga no kubona buruse, hatitawe ku bwoko
bakomokamo cyangwa aho batuye.
Bahati yavuze ko ashaka gushyiraho uburyo abana bakurira mu
duce dutishoboye two muri Mathare na bo babona uburezi bufite ireme, kuko abona
ko ari bwo buryo bw'ingenzi bwo guhindura ubuzima bwabo.
Yanavuze ko yifuza guteza imbere abagore, gufasha urubyiruko
no gushyiraho uburyo abaturage babona amahirwe yo kugera ku nzozi zabo.
Yatangaje ko mu mezi ari imbere azajya ahura n'abaturage ba
Mathare, akabagezaho imigabo n'imigambi ye irambuye ndetse n'ibyo azibandaho
naramuka agiriwe icyizere cyo kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Bahati asubiye mu rugamba rwo gushaka kuyobora Mathare nyuma
y'uko yari yanahatanye mu matora rusange yo muri Kenya yabaye mu 2022.
Icyo gihe yiyamamaje ku itike y'ishyaka Jubilee Party,
ahangana n'abandi bakandida barimo Anthony Oluoch wo mu ishyaka ODM na Billian
Ojiwa wa UDA.
Icyo gihe ntiyabashije kwegukana uwo mwanya kuko yaje ku
mwanya wa gatatu n'amajwi 8,166. Anthony Oluoch ni we wegukanye intsinzi
n'amajwi 28,098, mu gihe Billian Ojiwa yagize amajwi 16,912.
Mu gihe cyo kwiyamamaza mu 2022, Bahati yari yaravuze ko
yavukiye akanakurira muri Mathare, ashimangira ko ari ngombwa ko abaturage baho
bahagararirwa n'umuntu uzi neza ibibazo byabo.
Nyuma yo gutsindwa, uyu muhanzi yakomeje ibikorwa bye
by'umuziki, nubwo atigeze ahisha ko afite inyota yo kugira uruhare mu miyoborere
y'igihugu cye.
Kuri iyi nshuro, yongeye kwiyemeza guhatanira uyu mwanya,
asaba abaturage ba Mathare kumushyigikira no kuzamuha amajwi mu matora
ateganyijwe ku wa 10 Kanama 2027.
Yasoje ubutumwa bwe avuga ko yifuza ko Mathare igira amateka
mashya, aho ubuyobozi bwajya mu maboko y'umuntu ukomoka muri ako gace, anasaba
Imana kumuha ubwenge n'ubushishozi kugira ngo atazatenguha abaturage
nibamugirira icyizere.
Bahati Kioko, uzwi nka 'Mtoto wa Mathare', ubu yatangiye urugendo rwo gushaka amajwi y'abaturage b'aho yakuriye, mu gihe umuziki wamugize izina ukomeje kuba igice cy'ubuzima bwe


