Uyu munsi
uba n'umwanya wo kuzirikana abagabo n’abasore, n’abahungu, kumenya ibibazo
bahura na byo no gushishikariza sosiyete kubashyigikira mu buzima bwa buri
munsi.
Insanganyamatsiko
y’uyu mwaka wa 2026 ni “The Future Is Everyone”, bisobanuye ko ahazaza hareba
buri wese. Iyi nsanganyamatsiko ishimangira ko kubaka sosiyete irangwa
n’uburinganire, ubufatanye n’amahirwe angana bisaba uruhare rw’abagabo
n’abagore.
Nk'uko bigaragara ku rubuga National Days Calendal, Umunsi
Mpuzamahanga w’Abagabo washyizweho mu 1999 na Dr. Jerome Teelucksingh, umwarimu
wigishaga amateka muri Kaminuza ya West Indies, ukomoka muri Trinidad na
Tobago.
Yahisemo
tariki ya 19 Ugushyingo kugira ngo yibuke isabukuru y’amavuko ya se, ndetse
n'ikipe y'igihugu cye yari yaragaragaje ubumwe n'ubwitange mu mwaka wa 1989,
ubwo yashakaga itike y'Igikombe cy'Isi mu mupira w'amaguru.
Uyu munsi
ufite intego esheshatu z'ingenzi zifasha mu gusobanura impamvu wizihizwa.
Harimo guteza imbere abagabo b'intangarugero, gushimira uruhare rwabo mu
muryango no muri sosiyete, kwita ku buzima bwabo bw'umubiri n'ubw'ibitekerezo,
kugaragaza ivangura rishobora gukorerwa abagabo, guteza imbere imibanire myiza
hagati y'abagabo n'abagore no kubaka isi itekanye kuri bose.
By'umwihariko,
ubuzima bw'abagabo ni imwe mu ngingo zigarukwaho kuri uyu munsi. Abagabo n'abasore
n’abahungu barashishikarizwa kwita ku buzima bwabo, kwisuzumisha kwa muganga no
gushaka ubufasha igihe bahuye n'ibibazo bibabangamiye, aho kubyihererana.
Umunsi
Mpuzamahanga w’Abagabo wizihizwa mu bihugu birenga 80 ku isi. Mu kuwizihiza
hategurwa ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku buzima, amahugurwa,
ubukangurambaga ndetse no gushimira abagabo bagaragaje uruhare rwiza mu
muryango no mu baturage.
Uyu munsi
kandi ntugamije guhangana n'Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, ahubwo ni umwanya wo
guha agaciro ibibazo n'ibyagezweho n'abagabo, no gushimangira ubufatanye hagati
y'ibitsina byombi.
Ku bagabo
bose, uyu munsi ubabere umwanya wo kwishimira uruhare rwanyu, kwita ku buzima
bwanyu no gukomeza kuba intangarugero mu miryango no muri sosiyete. Mugire
Umunsi Mpuzamahanga w’Abagabo mwiza.
