Ayra Starr ari mu bahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abazataramira muri Coachella Valley Music and Arts Festival 2027, rizabera muri Empire Polo Club mu mujyi wa Indio, muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’abahanzi rwatangajwe ku wa 10 Ugushyingo 2026, uyu muhanzikazi azataramira muri iri serukiramuco ku matariki abiri arimo tariki ya 11 Mata na tariki ya 18 Mata 2027.
Iyi minsi yombi izaba ari ku Cyumweru, aho azaba ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo kizaba kiyobowe na SZA.
Ayra Starr azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye barimo Don Toliver, Kygo, Becky G, Jorja Smith, Tove Lo, Victoria Monét, BABYMONSTER, The Neighbourhood na Empire of the Sun.
Coachella 2027 izaba mu byumweru bibiri, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 11 Mata, ndetse no kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Mata 2027.
Muri iri serukiramuco, Dua Lipa ni we uzayobora ibitaramo byo ku wa Gatanu, Tame Impala akazaba ku wa Gatandatu, mu gihe SZA azasoza ibitaramo byo ku Cyumweru.
Mu bandi bahanzi bakomeye bazaririmba harimo Madonna, Phoebe Bridgers, Zara Larsson, JISOO, Steve Lacy, Kehlani, Weezer, Robyn, Martin Garrix na Daddy Yankee.
Kwitabira iri serukiramuco kwa Ayra Starr ni andi mahirwe yo gukomeza kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga, no kugeza umuziki wa Nigeria ku bafana bo mu bice bitandukanye by'isi.
Ayra Starr, amazina ye nyakuri akaba Oyinkansola Sarah Aderibigbe, ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Afurika. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Rush’, ‘Bloody Samaritan’, ‘Sability’ na ‘Away’.
Iserukiramuco rya Coachella ni kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki n’ubuhanzi ku isi, rikaba rihuza abahanzi b’ibyamamare n’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye.
Amatike ya Coachella 2027 ateganyijwe gutangira kugurishwa ku wa 13 Ugushyingo 2026, saa sita z’amanywa zo muri California.


Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 2027
