Auto-Brewery Syndrome: Indwara ituma umuntu asinda kandi atanyoye inzoga

Ubuzima - 2026-11-09 11:01
Sangiza:

Umwanditsi:

Auto-Brewery Syndrome: Indwara ituma umuntu asinda kandi atanyoye inzoga

Hari indwara idasanzwe ishobora gutuma umuntu agaragaza ibimenyetso byo gusinda, nubwo yaba atigeze anywa inzoga. Iyi ndwara izwi nka Auto-Brewery Syndrome, ituma umubiri uhindura ibiribwa birimo isukari n'ibinyamafufu (carbohydrates) inzoga, bikazamura igipimo cy'inzoga mu maraso.

Auto-Brewery Syndrome, izwi kandi nka Gut Fermentation Syndrome cyangwa Endogenous Ethanol Fermentation, ni indwara idakunze kuboneka, ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'uyirwaye.

Iyi ndwara iterwa n'uko mikorobe zimwe na zimwe, cyane cyane imisemburo y'ubwoko bwa fungi (yeast), ziba mu rwungano ngogozi zihinduramo isukari n'ibinyamafufu umuntu yariye ikinyabutabire cyitwa Ethanol.

Nubwo iyi ndwara idakunze kugaragara, hari abantu bagiye bayisanganwa nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo gusinda, bigatuma bakekwa kunywa inzoga, ndetse bamwe bagafatwa batwaye ibinyabiziga basinze.

Urugero ni umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze gufatwa atwaye imodoka bakeka ko yasinze. Icyo gihe, ibipimo byagaragaje ko inzoga yari afite mu maraso zirenze inshuro enye urugero rwemewe n'amategeko. Icyakora, nyuma y'ibizamini byo kwa muganga byaje kugaragara ko yari arwaye Auto-Brewery Syndrome, bituma adakurikiranwa nk'uwanyoye inzoga atwaye.

Ibimenyetso by'iyi ndwara

Umuntu urwaye Auto-Brewery Syndrome ashobora kugaragaza ibimenyetso bisa n'iby'umuntu wanyoye inzoga nyinshi, nubwo yaba atazinyoye. Hari n'igihe ashobora gusinda cyane nyuma yo kunywa inzoga nke, nk'uko tubikesha urubuga rwa Healthline.

Mu bimenyetso byayo harimo:

  • Gutukura mu maso no ku ruhu.
  • Kuzungera.
  • Kudatekereza neza no kutamenya neza aho umuntu ari.
  • Kuribwa umutwe.
  • Kugira isesemi no kuruka.
  • Kugira umunaniro ukabije.
  • Kuma mu kanwa no kubura amazi mu mubiri.
  • Gutura umubi.
  • Kugira ibibazo byo kwibuka no kutita ku bintu.
  • Guhindagurika ku imyitwarire.

Iyi ndwara kandi ishobora gutuma izindi ndwara umuntu asanganywe zikomera cyangwa zikagaragara cyane, zirimo umunaniro udashira, indwara zifata amara, kwiheba no kugira impungenge zikabije.

Ni iki gitera Auto-Brewery Syndrome?

Iyi ndwara iterwa ahanini n'ubwiyongere budasanzwe bw'imisemburo ya fungi (yeast) mu rwungano ngogozi, cyane cyane mu mara.

Iyo umuntu ariye ibiribwa birimo isukari n'ibinyamafufu, iyi misemburo irabihindura, ikabibyazamo igisindisha cyo mu bwoko bwa Ethanol. Ibyo bituma inzoga yinjira mu maraso, umuntu akagaragaza ibimenyetso byo gusinda.

Mu moko ya fungi ashobora kugira uruhare mu gutera iyi ndwara harimo Candida albicans, Candida glabrata, Candida krusei na Saccharomyces cerevisiae, izwi kandi nka Brewer's Yeast.

Iyi ndwara ishobora gufata abantu bakuru n'abana. Nubwo umuntu atayivukana, ashobora kuyirwara bitewe n'izindi ndwara cyangwa ibibazo by'ubuzima bituma imisemburo ya fungi yiyongera mu rwungano ngogozi.

Mu bindi bishobora kugira uruhare mu kwiyongera kw'iyi misemburo harimo:

  • Indwara ya Crohn's Disease ifata urwungano ngogozi.
  • Indwara z'umwijima zituma umubiri utabasha gusukura inzoga ziri mu maraso uko bikwiye.
  • Imirire mibi.
  • Gukoresha imiti ya antibiyotike.
  • Indwara zitera kubyimba kwa mara.
  • Diyabete.
  • Intege nke z'ubudahangarwa bw'umubiri.

Ku bana bato, iyi ndwara ishobora kugaragara cyane cyane ku bafite ikibazo kizwi nka Short Bowel Syndrome, aho amara aba afite ubushobozi buke bwo kwinjiza intungamubiri mu mubiri.

Iyi ndwara isuzumwa ite?

Gupima Auto-Brewery Syndrome bishobora kugorana kuko ibimenyetso byayo bisa n'iby'izindi ndwara, kandi nta kizamini kimwe cyihariye cyemewe gikoreshwa mu kuyisuzuma mu buryo bworoshye.

Muganga ashobora gusaba ibizamini bitandukanye, birimo gusuzuma umusarani kugira ngo arebe niba mu mara harimo imisemburo ya fungi irenze urugero.

Hari n'ikizamini kizwi nka Glucose Challenge Test, aho umurwayi ahabwa isukari (glucose), nyuma y'igihe runaka hagapimwa urugero rw'inzoga mu maraso. Iyo umubiri we ufite iyi ndwara, ibipimo bishobora kugaragaza ko inzoga yazamutse mu maraso nubwo atigeze anywa inzoga.

Ni ngombwa ko ibi bizamini bikorwa n'abaganga, kuko ibimenyetso byonyine bidahagije kugira ngo umuntu yemezwe ko arwaye iyi ndwara.

Ivurwa ite?

Nubwo Auto-Brewery Syndrome ari indwara idasanzwe, ishobora kuvurwa iyo imenyekanye hakiri kare kandi umurwayi agahabwa ubuvuzi bukwiye.

Uburyo bwo kuyivura bushobora kubamo imiti igabanya cyangwa ikuraho imisemburo ya fungi iba yarabaye myinshi mu mara. Mu miti ishobora gukoreshwa harimo Fluconazole na Nystatin, bitewe n'ubwoko bw'imisemburo yabonetse n'uko umurwayi ameze.

Umurwayi kandi ashobora gusabwa guhindura imirire, cyane cyane kugabanya ibiribwa birimo isukari nyinshi n'ibinyamafufu byoroshye gushwanyagurika mu mubiri.

Mu biribwa n'ibinyobwa ashobora gusabwa kwirinda harimo:

  • Ibinyobwa birimo isukari nyinshi.
  • Umugati wakozwe mu ifu y'ingano itunganyijwe cyane.
  • Umuceri w'umweru.
  • Amakaroni akozwe mu ifu itunganyijwe.
  • Ibiribwa birimo isukari yongewemo.
  • Imitobe irimo isukari nyinshi.

Ahubwo ashobora kugirwa inama yo kurya ibiribwa bikungahaye kuri fibres, birimo imboga, ibinyampeke bidatunganyijwe cyane, amashu, ibishyimbo, amashaza n'ibindi bifasha mu mikorere myiza y'amara.

Guhindura imirire bigomba gukorwa hakurikijwe inama za muganga cyangwa inzobere mu mirire, kuko buri murwayi ashobora kugira ibyo akeneye byihariye.

Auto-Brewery Syndrome ni indwara idasanzwe ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu, cyane cyane iyo itinze kumenyekana.

Abayirwaye bashobora gukekwaho kunywa inzoga, bagahura n'ibibazo mu miryango, ku kazi cyangwa mu mategeko, kandi nyamara baba batarigeze bazinywa.

Ni yo mpamvu umuntu ugaragaza ibimenyetso byo gusinda kandi atanyoye inzoga akwiye kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo asuzumwe neza, amenye icyabiteye kandi ahabwe ubuvuzi bukwiye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...