Arsenal yemeje ko Rice na Timber bagiye kongera amasezerano

Imikino - 2026-11-17 07:59
Share:

Umwanditsi:

Arsenal yemeje ko Rice na Timber bagiye kongera amasezerano

Ikipe ya Arsenal ikomeje kwiyubaka no gutegura ejo hazaza, nyuma y’uko abakinnyi bayo babiri bakomeye, Declan Rice na Jurrien Timber, bemeye kongera amasezerano y’imyaka myinshi muri iyi kipe yo mu Bwongereza.

Amakuru dukesha talkSPORT avuga ko aba bakinnyi bamaze kumvikana na Arsenal ku masezerano mashya, mu gihe biteganyijwe ko bazasinya mu minsi iri imbere.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe gusa umutoza Mikel Arteta asinyiye iyi kipe amasezerano mashya azageza mu mpeshyi ya 2030.


Declan Rice agiye kongera amasezerano kugeza muri 2031

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Declan Rice, yamaze kumvikana na Arsenal ku masezerano mashya y’imyaka itanu, azatuma aguma muri iyi kipe kugeza nibura muri 2031.

Amasezerano yari asanzwe afite yagombaga kurangira mu mpeshyi y’umwaka utaha, ariko akaba yari afite amahitamo yo kongerwa undi mwaka umwe kugeza muri 2029.

Umutoza Mikel Arteta yari aherutse kugaragaza ko ibiganiro byo kongera amasezerano ya Rice bigeze kure, avuga ko uyu mukinnyi yishimiye gukinira Arsenal kandi afite ubushake bwo kuhaguma igihe kirekire.

Yagize ati: “Yego, uko mbyumva ni uko yishimiye cyane kuba hano. Buri uko tuganira, ambwira ko ashaka gukomeza gukinira iyi kipe igihe kirekire. Ni ikibazo cy’igihe gusa kugira ngo tubyumvikaneho burundu.”

Amakuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko Rice ashobora kujya ahembwa ibihumbi 350 by’amapawundi ku cyumweru, bikaba byamushyira ku rwego rumwe na Bukayo Saka nk’abakinnyi ba Arsenal bahembwa menshi.

Rice yageze muri Arsenal muri 2023 avuye muri West Ham United, aguzwe miliyoni 105 z’amapawundi.


Jurrien Timber na we yemeye kongera amasezerano

Undi mukinnyi wemeranyijwe na Arsenal kongera amasezerano ni myugariro Jurrien Timber, w’imyaka 25, ukomoka mu Buholandi.

Uyu mukinnyi na we yageze muri Arsenal mu mpeshyi ya 2023, avuye muri Ajax yo mu Buholandi, asinya amasezerano y’imyaka itanu yagombaga kumugeza mu 2028.

Nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kipe, Timber yemeye amasezerano mashya azamwongerera igihe azamara muri Arsenal ndetse n’umushahara.

Rice na Timber ni bamwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu bihe byiza Arsenal yanyuzemo mu mwaka ushize w’imikino, ubwo yatwaraga igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ikaba yari imaze imyaka 22 itagitwara.

Aba bakinnyi kandi bari mu ikipe yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League muri Gicurasi. Rice yabanje mu kibuga, mu gihe Timber yinjiye asimbuye, ariko ntibabasha gufasha Arsenal kwegukana igikombe, kuko yatsinzwe na Paris Saint-Germain kuri penaliti.

Kongera amasezerano y’aba bakinnyi bombi ni inkuru nziza kuri Arsenal na Mikel Arteta, kuko bikomeza kubaka umusingi w’ikipe igamije gukomeza guhatanira ibikombe bikomeye mu Bwongereza no ku rwego rw’u Burayi.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...