Ibi
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Arabia Sawudite ya
MBC, aho yasobanuye urugendo rwe rw'urushako n'impamvu zatumye arongora abagore
benshi mu bihe bitandukanye.
Abu
Abdullah yavuze ko yashatse bwa mbere afite imyaka 20, arongora umugore wamurushaga
imyaka itandatu. Yavuze ko icyo gihe atatekerezaga ko azongera gushaka undi
mugore, kuko yari yishimiye urugo rwe ndetse yari afite n'abana.
Icyakora,
nyuma y'igihe mu rugo hatangiye kuvuka ibibazo, bituma afata icyemezo cyo
gushaka undi mugore afite imyaka 23. Yavuze ko yabanje kubimenyesha umugore we
wa mbere mbere yo gufata icyo cyemezo.
Mu
kiganiro yagiranye na MBC, yasobanuye ko nyuma yo gushaka umugore wa kabiri,
havutse amakimbirane hagati ye n'umugore wa mbere, ndetse no hagati y'abo
bagore bombi.
Ibyo
byatumye afata icyemezo cyo gushaka umugore wa gatatu n'uwa kane mu bihe
bitandukanye. Nyuma y'igihe, yaje gutandukana n'abagore batatu ba mbere, ndetse
aza no gutandukana n'uwo wa kane.
Abu
Abdullah yavuze ko uko imyaka yagiye ishira yakomeje gushaka umugore yumvaga
yazabasha kubana na we mu mahoro, akamufasha kubona ibyishimo n'ituze mu buzima
bw'urugo.

Yavuze ko
mu gihe cyose yamaze ashaka abagore batandukanye yageragezaga kubaha ibyishimo,
n’ubuzima bwiza, nubwo atigeze abona ituze yari agamije.
Yigeze
kumarana n'umugore ijoro rimwe gusa
Mu bintu
byatangaje benshi mu byo yagarutseho, Abu Abdullah yavuze ko igihe gito cyane
yamaze mu rushako n'umwe mu bagore yashatse ari ijoro rimwe gusa.
Yasobanuye
ko abagore benshi yashatse bari abo muri Arabia Sawudite, ariko ko hari
n'abandi bakomokaga mu bihugu by'amahanga.
Yavuze ko
mu gihe yajyaga mu ngendo z'akazi hanze ya Arabia Sawudite, rimwe na rimwe
yashakaga abagore bo muri ibyo bihugu kugira ngo abashe kumarana nabo igihe
cy'amezi atatu cyangwa ane yabaga agiye kuhamara.
Yasobanuye
ko atashakaga gushaka abagore benshi agamije kwinezeza, ahubwo ko yashakaga
kwirinda ibyo yafataga nk'ibishobora kumuganisha ku myitwarire idahwitse.
Ubu
avuga ko atazongera gushaka
Nubwo
amaze gutangaza ko yashatse abagore 53 mu gihe cy'imyaka 43, Abu Abdullah
yavuze ko ubu afite umugore umwe gusa kandi ko atateganya kongera kurongora.
Yagaragaje
ko icyo umugabo wese yifuza ari ukubona umugore umwe babana ubuziraherezo,
bakagira umuryango urangwa n'ituze n'ibyishimo.
Mu magambo
ye, yavuze ko yagiye ashakisha umunezero n'ituze mu bashakanye, ariko ko
atigeze abibona uko yabifuzaga mu gihe cy'ishyingirwa rye ryagiye
rihindagurika.
Inkuru ye
yatumye abantu benshi bayitangaho ibitekerezo bitandukanye, cyane cyane ku
mbuga nkoranyambaga, aho bamwe batangajwe n'umubare w'abagore yashatse mu gihe
cy'imyaka 43.
Iyi nkuru
yatangajwe n'ibitangazamakuru birimo Gulf News ku wa 11 Nzeri 2022 na Sabq yo
muri Arabia Sawudite ku wa 10 Nzeri 2022.
