Umukino watangiye amakipe yombi akina afunguye ashaka igitego. Ku ruhande rwa Musanze FC, yageraga imbere y’izamu binyuze ku mukinnyi wayo unyura ku ruhande rw’iburyo Hakizimana Thity.
Iyi kipe yo mu Karere ka Musanze yakomeje kurusha ikipe y’Ingabo z’igihugu kugera mu rubuga rw’amahina ariko ntibyaze umusaruro ayo mahirwe.
Hari aho Dauda Yussif yarekuye ishoti ari kure ariko umupira unyura impande y’izamu kure.
Ku munota wa 42, Musanze FC yarokotse aho Djibrill Ouattara yarekuye ishoti umunyezamu arikuramo umupira usanga Memel Dao asobyamo, birangira ba myugariro batabaye.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje mu gice cya kabiri isatira cyane ubundi ku munota wa 53 Hakim Kiwanuka afungura amazamu akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yari itewe na Dauda Yussif.
Musanze FC yakomeje kurushwa. APR FC yaje no gukora impinduka mu kibuga.
Ku munota wa 87, Rubuguza Jean Pierre wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri naho ku munota wa gatatu w’inyongera Cheikh Djibril Ouattara atsinda igitego cya gatatu.
Umukino warangiye APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-0.

Hakim Kiwanuka yishimira igitego yatsinze

APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0
