Umunyagambiyakazi Princess Shyngle wamamaye
muri filimi yaba mu kuzikina no kuzitunganya, yagarutse k’ubuzima butangaje bw’inshuti
ye magara umunyamidelikazi n’umukinnyi wa filimi muri Ghana Moesha.Umunyamideli ukomoka muri Gambia wibera ubu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika akomeje kwibaza icyabaye ku nshuti ye magara Moesha
Ibi akaba yabivuze nyuma y’amashusho ya Moesha atangaza
ko yamaze kugurisha ibintu bye byose akanabikuza amafaranga yose yari kuri
konti ye akagurisha imodoka ye ya Range Rover.
Princess ati: "Mwaba mwabonye uburwayi cyangwa
ibyo yakorewe?" Aha yavugaga Moesha wamaze guhomba umutungo we wose anashyira
hanze amajwi yumvikanisha Moesha amubwira ko yahaye ibye byose urusengero.Umunyamideli Moesha benshi bafata nka Kim Kardashian ukomeje guteza urujijo nyuma yo kugurisha ibye byose
Akomeza agira ati: “Kuba byagera kuri uru rwego umuntu akitwara
muri buno buryo agafata ibintu bye byose akabitanga ni ikibi ".
Kubwe, Princess yagize ati: “Bwa nyuma mvugana n’inshuti yanjye,
ntekereza mfite ijwi rye reka ndibasangize, mwaryumva twaganiye hafi amasaha
atatu abwira ko yamaze gutanga ibye byose mu rusengero."
Akomeza mu kiganiro agaragaza ko atazi neza icyo urusengero
rwaba rwaramukoreye.Umunyagana Moesha
Umunyagambiya Princess