Nubwo Amavubi atazakina imikino ya gicuti izwi nk'uko bizagenda ku yandi makipe y’ibihugu atandukanye adafite imikino y’amarushanwa ariko agiye gukora umwiherero.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi bazawitabira akaba ari abakina muri shampiyona y’u Rwanda gusa.
Abanyezamu ni Ishimwe Pierre, Niyongira Patience na Kwizera Olivier udafite ikipe, akaba yari amaze igihe kinini adahamagarwa.
Ba myugariro ni Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ishimwe Abdul, Mutijima Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Byiringiro Jean Gilbert na Ntwari Assuman.
Abakina mu kibuga hagati ni Nisingizwe Christian, Ntirushwa Aime, Ruboneka Jean Bosco, Kwitonda Alain, Niyo David, Nsanzimfura Keddy, Twizeyimana Innocent na Uwizeyimana Daniel.
Abasatira ni Mugisha Gilbert, Mugisha Didier, Uwineza Rene, Ishimwe Djabilu, Sindi Paul Jesus na Rudasingwa Prince.
Biteganyijwe ko umwiherero utangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo ukazagera tariki ya 16 Ugushyingo 2025.
Amavubi azaba akora imyitozo ndetse ashobora no kuzakina umukino wa gicuti na Al Hilal Sports Club yo muri Sudani iri kubarizwa mu Rwanda.

Abakinnyi bahamagawe mu Amavubi
