Amategeko 40 yagufasha kwakira neza abashyitsi iwawe

Utuntu nutundi - 2026-11-27 16:29
Sangiza:

Umwanditsi:

Amategeko 40 yagufasha kwakira neza abashyitsi iwawe

Kwakira abantu mu rugo, cyane cyane igihe bahuriye ku meza basangira amafunguro n'ibinyobwa, bisaba imyiteguro n'ubwitange. Nubwo muri iki gihe kwakira abashyitsi bitagisaba imihango ikomeye nk'uko byahoze, hari amahame y'ingenzi ashobora gutuma abashyitsi bumva bisanzuye, bakishimira ubutumire ndetse n'ubakira akabasha kubakira atarushye cyane.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Washington Post, hari amahame 40 ashobora gufasha umuntu kwakira abashyitsi neza, kuva ku myiteguro ya mbere y'uko bahagera kugeza bamaze gutaha.

I. Mbere y'uko abashyitsi bahagera

1. Sobanura neza abo watumiye

Menyesha abatumirwa niba bemerewe kuzana n'abo bashakanye, inshuti cyangwa abana babo.

2. Menyesha buri wese icyo ashinzwe

Niba buri mushyitsi agomba kuzana icyo kurya cyangwa kunywa, mubwire hakiri kare icyo azazana.

3. Genzura imyitwarire y'amatungo yawe

Niba utunze imbwa cyangwa injangwe kandi bikazaba biri hafi y'abashyitsi, ngenzura neza ko bitazababangamira.

4. Tegura ubwiherero neza

Shyiramo amasume yo guhanagura intoki n'ibindi bikoresho bikenewe, kandi urebe ko bihagije.

5. Sukura inzu

Ntabwo ari ngombwa ko buri kintu kiba gihanitse, ariko ni byiza guhanagura aho abantu bazicara no gusukura ahagaragara.

6. Menya kandi wubahe ibyo abashyitsi batemerewe kurya

Irinde kubategurira ibiryo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo, kandi ubamenyeshe ibiri mu mafunguro.

7. Andika urutonde rw'amafunguro uzabakiriza

Bizagufasha kutibagirwa ibiryo wateguye, kandi buri funguro urihuze n'ibikoresho byo kuritanga.

8. Itegure kwakira abashobora kuza mbere y'igihe

Hari abashyitsi bahagera mbere y'igihe cyumvikanyweho, bityo ni byiza kuba witeguye.

9. Tegura ahaca umwuka n'urumuri byiza mu nzu

Shyiraho ubushyuhe bukwiye, urumuri rutuje n'ibindi bituma abantu bumva bisanzuye.

10. Hitamo umuziki uzacurangwa

Umuziki woroshye ushobora gufasha abashyitsi kwidagadura no gutuma mu nzu hatabamo irungu rikabije.

11. Teganya aho abashyitsi bashyira amakoti, ibikapu n'inkweto

Bagomba kumenya aho bashyira ibintu byabo kugira ngo bitaza kubangamira abandi.

12. Niba mu rugo rwawe abantu bakuramo inkweto, bibamenyeshe mbere

Bituma abashyitsi baza biteguye kandi ntibatungurwe bahageze.

13. Shyira ijambo banga rya Wi-Fi ahagaragara

Bizagufasha kutarivuga kenshi kuri buri mushyitsi urikeneye.

14. Tegura ibinyobwa bitarimo inzoga

Hari abashyitsi batanywa inzoga cyangwa baba bashaka ikindi kinyobwa, bityo ntibagomba kwibagirana.

15. Tegura amazi n'ibirahure bihagije

Shyira amazi ahantu buri wese ashobora kugera atagombye guhora aguhamagara.


II. Abashyitsi bamaze kuhagera

16. Menyesha abashyitsi igihe amafunguro azatangirwa

Niba habanza akanya ko kuganira no kunywa ibinyobwa, babwire igihe ifunguro nyamukuru rizatangirira kandi ukurikize icyo gihe.

17. Ntugahatire abashyitsi kuzenguruka inzu yose

Ntabwo ari ngombwa kubereka buri cyumba keretse niba ari ibirori byo kwishimira inzu nshya.

18. Ntugakabye mu gutanga ibyo kurya no kunywa mbere y'ifunguro

Ibyo bishobora gutuma abashyitsi bahaga bataragera ku mafunguro nyamukuru.

19. Menya ko abashyitsi bashobora kujya mu gikoni

Aho kubirakariramo, ushobora kubaha uturimo tworoshye two kugufasha.

20. Ntukoreshe amasahani n'ibikoresho by'agaciro gakomeye niba utiteguye kubihomba

Niba ufite ibikoresho bya kera cyangwa by'agaciro utifuza ko bimeneka, byaba byiza utabikoresheje.

21. Itegure guhangana n'impanuka zishobora kubaho

Shaka ibikoresho byo gukuraho ikizinga, guhanagura ibinyobwa byamenetse cyangwa gukemura ibindi bibazo byatungurana.

22. Emerera abashyitsi kugufasha

Ushobora gusaba umwe kugufasha uturimo, undi akakira abaje nyuma.

23. Shyira ibikoresho ahantu bigaragara

Amasahani, ibirahure, ibyo kurya no kunywa bigomba kuba ahantu abantu bashobora kubibona bitabagoye.

24. Irinde kumara umwanya kuri telefoni

Iyo wakiriye abashyitsi, bahe umwanya n'ubwitonzi. Gusa telefoni ishobora kugufasha kwakira ubutumwa bw'abatinze kuhagera.


III. Mu gihe cyo gusangira amafunguro

25. Ntabwo ugomba gutanga icupa ry'ikinyobwa umushyitsi yakuzaniye

Ushobora kuribika ukagaburira abantu ibyo wari wabateguriye.

26. Ntugakabye mu gutegura aho buri wese yicara

Irinde gutandukanya abantu baje hamwe nta mpamvu ifatika.

27. Gutegurira abana ameza yabo bishobora kuba igitekerezo cyiza

Ariko hagomba kuboneka umwanya w'umuntu mukuru ushobora kubitaho.

28. Tegura ingingo z'ibiganiro

Shaka ibibazo byoroshye byafasha abantu kuganira, urugero nko kubabaza aho bifuza kuzajya mu biruhuko.

29. Irinde ko ibiganiro bihinduka impaka za politiki n'izindi mpaka zikomeye

Ntabwo ari ngombwa kubuza abantu kuvuga kuri politiki, ariko ugomba kumenya igihe ikiganiro gitangiye kubangamira abandi.

30. Irinde guhora uhaguruka ku meza

Tegura mbere ibikoresho n'ibindi abantu bashobora gukenera kugira ngo utazajya uva aho wicaye buri kanya.

31. Ntukabe uwa mbere ujya gufata amafunguro

Ha abashyitsi amahirwe yo kubanza gufata ibyo kurya, wowe ukaza nyuma yabo.

32. Tegura uko abifuza kongera gufata amafunguro bazabigenza

Niba ari wowe ugabura, teganya uko ibiryo bisigaye bizaboneka ku bashaka kwiyongera.

33. Tegereza ko abantu bose barangiza kurya mbere yo gukusanya amasahani no gukora isuku

Reka abashyitsi batangire basangire amafunguro batuje, ntukihutire gukura amasahani imbere y'abatararangiza kurya cyangwa koza ibikoresho bakiri ku meza.

34. Ha abantu akanya ko kuruhuka hagati yo kurya no gufata deseri

Bituma babona umwanya wo gusohora ibyo bariye no kuganira.

35. Ba uwa mbere mu kuyobora abashyitsi mu kindi gice

Niba ushaka ko bava ku meza bakajya mu ruganiriro cyangwa aho gufatira deseri, babwire maze ube uwa mbere uhaguruka.

36. Wite ku bashyitsi banyoye inzoga nyinshi

Niba hari ugaragara ko atagishoboye gutwara ikinyabiziga, mufashe gushaka imodoka imugeza iwe cyangwa umuntu umurindira umutekano. Kirazira gutwara wanyoye inzoga.

37. Teganya uko uzaha abashyitsi amafunguro asigaye

Niba ushaka ko batahana ibiryo, koresha udusanduku cyangwa ibikoresho utazategereza ko bagarura. Ariko ntugomba guha buri wese ibyo gutahana.

IV. Abashyitsi bamaze gutaha

38. Ntukitege ko abashyitsi bagomba kugufasha gukora isuku

Bashobora kugufasha ku bushake bwabo, ariko ntibigomba kuba inshingano zabo.

39. Menya uburyo bwiza bwo kwibutsa abashyitsi gutaha hakiri kare

Ushobora gutangira kuzimya buhoro buhoro amatara, kuzimya buji cyangwa kubazanira amakoti n'ibikapu byabo.

40. Ntugomba kurangiza imirimo yose y'isuku muri iryo joro

Nyuma yo kwakira abantu no kubategurira ibirori, wemerewe kuruhuka, ugasiga ibikoresho bimwe mu mazi ukazabisukura bukeye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...