Amafoto ya Lionel yasubiye kuri Stade ya FC Barcelona ari kwandika amateka

Imikino - 12/11/2025 8:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Amafoto ya Lionel yasubiye kuri Stade ya FC Barcelona ari kwandika amateka

Amafoto ya kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi, yasubiye kuri Stade ya FC Barcelona ari kwandika amateka ku rubuga rwa Instagram.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo uyu mukinnyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze amafoto ari muri Stade ya Camp Nou ndetse yerekana ko yari ayikumbuye, avuga ko umunsi umwe atazasubirayo agiye gusezera gusa.

Yanditse ati: ”Mu ijoro ryakeye nasubiye ahantu nari nkumbuye cyane, ahantu nabaye nishimiye cyane, ahantu mwatumye numva ko ndi umuntu wishimye kurusha abandi bose inshuro 1000. Nizeye ko umunsi umwe nzagaruka atari ukujya gusezera nk’umukinnyi gusa”.

Aya mafoto yakuruye amarangamutima ya  benshi none nyuma y’iminsi ibiri gusa amaze gukundwa n’abarenga Miliyoni 26 mu gihe abarenga ibihumbi 772 bayatanzeho ibitekerezo.

Ibi byatumye iyi "post" yinjira muri "posts" 20 zakunzwe kurusha izindi kuri Instagram. Imaze gukundwa n’abantu benshi inyuze ku zindi zirimo nk'iya Cristiano Ronaldo yishimira igikombe cya UEFA Nations League iheruka ndetse n'iyo yambika impeta Georgina Rodriguez.

Amafoto ya Lionel Messi arimo arakundwa gutya ni aya telefone akaba yarayafashwe na mugenzi we bakinana muri Inter Miami n’ikipe y’igihugu ya Argentine, Rodrigo de Paul.

Uyu mukinnyi yavuye muri FC Barcelona muri 2021 nyuma y’uko yari ayimazemo imyaka 17. Yayivuyemo mu buryo butunguranye yerekeza muri Paris Saint-Germain bitewe n’ibibazo by’ubukene iyi kipe yarimo.

Ayirimo yatwaranye nayo ibikombe birimo 10 bya shampiyona ya Espagne, ibya Copa del Rey, birindwi na bine bya UEFA Champions League. Bivugwa ko ubwo Camp Nou irimo iravugururwa niyuzura Lionel Messi ashobora kuzakiniraho umukino mu rwego rwo kuyitaha, kumusezeraho neza no kumuha icyubahiro.


Amafoto ya Lionel Messi ari kuri Camp Nou ari kwandika amateka 

Abarenga Miliyoni 26 bamaze gukunda aya mafoto 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...