Iyo unyujije amasomo mu buzima bwa
Zari usanga yarabaye mu Bwongereza imyaka igera kuri 2 mbere ya 2000 akaba avukira muri Uganda. Ibi bihugu byombi bikaba aribyo biza imbere mu byo yakoreyemo ibirori bye ngarukamwaka by'abambaye ibyera.
Nubwo amaze igihe kirekire mu
myidagaduro inafite igisobanura gikomeye mu buzima bwe buri munsi ariko siho
honyine akura amafaranga kuko uyu mugore ari ku rutonde rw’abagore bashoye umwanya,
amafaranga n’ubumenyi mu Burezi cyane muri Afurika y'Epfo.
Ibi byose bituma ahora imbere kuko
ingunzi zose z’ubuzima binyuze mu byo akora usanga azifitemo akaboko, byagera ku
kuba ari umuntu w’imbere wa Diamond Platnumz bafitanye abana n’imishinga inyuranye
bakoranaho bikaba ibindi.
Kuba kandi abantu benshi baba bacyeneye kumenya amakuru ye mu buryo bwagutse na we agenda abibyaza umusaruro akabikuramo imishinga.
Kuri ubu yageze no mu Rwanda aho yakoreye ibirori bye ngarukamwaka bya Zari All White Party byabereye muri The Wave Lounge mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2023.
Ni ibirori byitabiriwe n'abasilimu bo mu ngeri zitandukanye barimo urubyiruko n’abakuze bose bari bazinduwe no kwirebera uyu mugore w’icyamamare n’umunyafaranga.
Inzoga zihenze, amafunguro y’ubwoko
bwose, byafashwe karahava. Zari yageze ahabereye ibirori bye saa saba
ishyira saa munani z'ijoro yakiranwa urugwiro rwinshi.
Twabegeranirije amafoto
yihariye y’uyu mugore ubwo yari muri The Wave Lounge agaragaza ubwiza bwe nuko
yari yabucyereye yishimana n’abanyabirori nyarwanda mu gusoza umwaka batangira
uwundi.
Zari All White Party yari imaze
ukwezi itegerejwe na benshi, yerekanye ko kubaka izina atari ibintu
byoroshye, gusa na none bisobanuye byinshi ku wamaze kurikora bya nyabyo.
Abantu bari buzuye muri The Wave
Lounge kandi bose bishyuye yaba mu myanya isanzwe no ku meza yagera kuri
Miliyoni 1.5Frw.
Mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2023
ni bwo Zari yakoreye ibirori bye i Kigali aho yageze kuwa 28 Ukuboza 2023 avuye
muri Uganda igihugu cy’amavuko anaheruka gutaramiramo.Ubwo Zari yasohokaga mu modoka agana muri The Wave Lounge
Akanyamuneza kari kose kuri Zari yinjira bafotora yaba abafana n'abafotozi b'umwuga
Zari aganira n'Umujyanama we Galston Antony mu byicaro byiza byari byateguriwe uyu muherwekazi
Zari ari mu bagore bahiriwe n'Ubushabitsi by'umwihariko bushingiye ku myidagaduro
Nubwo hamaze iminsi hacicikana amafoto amugaragaza nk'ushaje, ariko umwegereye wese atungurwa n'ubwiza afite
Yafashe amafoto n'abakunzi be bari baje babucyereye mu myenda y'ibara ry'umweru
Miss Muyango ari mu bagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwamubikorwa rya Zari All White Party
Nyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we bifotozanije na Zari
Galston amaze iminsi i Kigali mu gukurikirana gahunda za Zari abereye umujyanama kugira ngo azahagere inzira zaraharuwe
Zari ari kugendera mu modoka igezweho, iki ni ikizuru cyayo n'ikirango cyacyo
Miss Muyango yishimiye guhura na Zari umunyabigwi mu myidagaduro by'umwihariko mu gutegura ibirori, ibyo na we akora
AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda