Amafoto 10 y'indobanure agaragaza uburanga bwa Uwase Kelia witegura kurushinga na Byiringiro Lague

Imyidagaduro - 29/09/2021 2:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Amafoto 10 y'indobanure agaragaza uburanga bwa Uwase Kelia witegura kurushinga na Byiringiro Lague

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 29 Nzeri 2021 mu masaha y'umugoroba, nibwo hamenyekanye inkuru ko umukinnyi ukina usatira izamu mu ikipe ya APRC FC no mu Mavubi, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we Uwase Kelia.

Inkuru yamenyekanye ari Byiringiro Lague wanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko nta gutegereza, ahubwo ibintu byabaye impamo yamaze kwambika impeta uwo bazabana akaramata, nk'uko abamukurikira kuri Instagram babyiboneye ubwo yashyiragaho  amafoto y'ibiganza ashimangira ko yamwambitse impeta.



Kuri ayo mafoto yashyizwe kuri Status ya Instagram, Byiringiro Lague yayiherekeje amagambo agira ati 'Isezerano ni ubu n’iteka ryose." Urukundo rw'aba bombi, mu bihe bitandukanye bagiye berekana ko bakundana bya nyabyo,  nk'aho muri Mata 2021 bohererezanyaga utumenyetso tw'umutima, ibigaragaza urukundo ruhamye.













Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...