Al Hilal Sports Club yo muri Sudani yatanze ubutumwa ihereye kuri AS Kigali

Imikino - 11/11/2025 6:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Al Hilal Sports Club yo muri Sudani yatanze ubutumwa ihereye kuri AS Kigali

Ikipe Al Hilal Sports Club yo muri Sudani yatanze ubutumwa ku makipe yo mu Rwanda iherereye kuri AS Kigali mu mukino wa gicuti.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere saa Kumi n'ebyiri kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye  ikipe ya AS Kigali irusha Al Hilal ndetse ari ako ibona koroneri zaterwaga na Tuyisenge Arsene ariko ntizigire icyo zibyara.

Ku munota wa 18 Jesus Moloko yahinduye umupira neza usanga Rudasingwa Prince arekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato cyane. 

Al Hilal itari yageze imbere y’izamu cyane ku munota wa 20 yafunguye amazamu ku gitego cya Mohamed Abdel Rahman.

Iyi kipe yakomeje gusatira ubundi ku munota wa 40 Al-Haj Madiki atsinda igitego cya kabiri akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri. 

Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali yatsinzwe ibitego 2-1. Mu gice cya kabiri n’ubundi Al Hilal yaje irusha AS Kigali mu mashyi no  mu mudiho ari na ko isatira. 

Hari aho Youssef Kabore yabonye umupira wahinduwe neza imbere y’izamu ashyiraho ukuguru gusa unyura impande y’izamu gato. 

Umukino byari biteganyijwe ko ari uwa shampiyona gusa bikaza guhinduka kubera ko CAF itaremerera amakipe yo muri Sudani gukina shampiyona y’u Rwanda, warangiye Al Hilal itsinze ibitego 2-0. 

Al Hilal Sports Club na El Merrikh zemerewe na FERWAFA gukina shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko iwabo muri Sudani hari ikibazo cy’umutekano.



Al Hilal Sports Club yatsinze AS Kigali ibitego 2-1

Abakinnyi ba AS Kigali bagowe n'uyu mukino 






Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...