Ronaldo aho yambariye inkindi akomeje kuhambarira ubucocero, kubera ko kuri uyu wa Gatanu yari yabukereye agiye gukorana imyitozo n’abana bato ba Manchester United batarengeje imyaka 21.
Ibi bije nyuma y’ibihano yafatiwe ku munsi w’ejo hashize, harimo no kuba atari mu bakinnyi bazifashishwa na Manchester United ikina na
Chelsea mu mpera z’iki cyumweru.
Ten Hag uyu munsi yatangaje ko ibyari bikurikiyeho
nyuma y’ibyo yakoze agasohoka muri Stade umukino utarangiye bari batsinzemo
Tottenham, ari ukumuhana kuko ubwa mbere yabikoze akamureka.
Ronaldo yemeye
igihano gisaba kwihangana, akorana imyitozo n’abana abyaye kubera ko atemerewe gukorera mu ikipe nkuru, kandi
aramutse anaretse kujya mu myitozo yakomeza guhura n’akaga akaba yanafatirwa
ibindi bihano bikomeye harimo no gukatwa amafaranga.
Ejo Ronaldo yahuye na Eric Ten Hag, umutoza wa
Manchester United ngo baganire, ariko ntacyavuye muri ibyo biganiro kuko abantu
benshi bari biteze ko ari bube yanababarirwa, ariko siko byagenze.
