Aisha wamenyekanye muri Nyaxo Comedy n'izindi filime
nyarwanda nk’izinyuzwa kuri Big Mind Empire, yavuze ko yatereswe n’abasore
benshi ariko ko nta n'umwe uramubwira ko yifuza kumugira umugore.
Ati: “Dukundana n’abantu ariko nta musore urakimbwiraho
pe! Turinda dutandukana nta jambo yigeze atungutsa rivuga ko tubana ".
Uyu mukinnyi wa filime yakomoje ku mico yifuza ku
mugabo bazabana avuga ko ba bandi bo kwirirwa bishimisha no kwifotoza ntabo
akeneye.
Ati “Ndifuza umusore uri seriye sinkeneye kujya
nirirwa nkundana n’abasore b’i Kigali babaho mu buzima bwo kwishimisha,
abansohokana tukifotoza n’abandi nka bo. Njyewe nkeneye umuntu mu kwezi kumwe
uzaza mu buzima bwanjye akagira impinduka ahinduramo ".
Aisha yakomoje ku basore bafite imyumvire ivuga ko batifuza ba bakobwa birirwana mu kabari, avuga ko n’abakobwa batifuza abahungu
bararana mu kabari.
Mu kiganiro na Isimbi Tv, Aisha yagize ati “Uku
abahungu bavuga ngo ntibakunda abakobwa bararana mu kabari! Natwe ntidukunda
abahungu turarana mu kabari ntabwo twazabana nabo ".
Inkindi Aisha
yagarutse ku rukundo rwa Nyambo na Titi Brown, nyuma avuga ko uyu mubyinnyi ari inshuti ye.
Ati “Titi Brown! Ndamukunda, ni inshuti yanjye
abavuga nibashake bavuge, ni mwiza wa Nyambo ". Aisha ukunze kuganira asetsa, yasabye ko abantu bamushakira umubyinnyi bakundana.
Ubwo yatangaga isomo ku bantu bamukurikira, yabasabye
kwigirira icyizere. Ati “Uko waba umeze kose ntukishyire hasi! Ibyo ubona bakurusha
nawe igihe kizagera ugire ibirenze ibyo wifuzaga ".
Urukundo rw'umubyinnyi Ishimwe Thierry [Titi Brown] na Nyambo Jesca uzwi nka Miss Nyambo muri filime nyarwanda, rwavuzweho nyuma y'ifoto yashyizwe ku rubuga rwa X rwa Nyambo akandikaho n'amagambo atuma benshi bakeka ko akundana n'uyu mubyinnyi.
Aba bombi baritarukije ubwo babazwaga iby'umubano wabo, bavuga ko ari inshuti zisanzwe. Titi Brown we, yaganiriye atebya avuga ko Miss Nyambo atamwemera.

Yagize ati "Ntabwo ari byo, nta rukundo ruhari, ariko se mubona Nyambo yanyemera? Oya rwose ariya amafoto yafashwe mu minsi ishize ubwo twafataga amashusho ya filime ye nshya".

Aisha umwe mu bakunzwe muri sinema yahamije ibi agira ati "Nyambo wa Titi Brown"