Muri abo
bagore bishwe, 131 biciwe mu ntara ya Gauteng, ibarizwamo umujyi wa
Johannesburg. Ni mu gihe urupfu rw’abagore 13, aho imirambo yabo yabonetse
ahantu hatandukanye mu mujyi wa Johannesburg no mu nkengero zawo, rwateje
uburakari mu baturage ndetse rushyira igitutu kuri polisi ngo ishakishe
ababigizemo uruhare.
Imibare
yatangajwe ku wa Gatanu igaragaza kandi ko muri icyo gihe abantu 5,590 bishwe
mu gihugu hose, umubare wagabanutseho 204 ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka
ushize.
Gusa,
ntiharamenyekana niba umubare w’abagore bishwe wariyongereye cyangwa
waragabanutse, kuko polisi yari imaze igihe idatangaza imibare ijyanye n’ubu
bwoko bw’ubwicanyi, ivuga ko hari amakosa akomeye yari yaragaragaye mu mibare
yari isanzwe itangazwa.
Inkuru
dukesah ikinyamakuru BBC Gahuzamiryango iviga ko, Minisitiri w’agateganyo
ushinzwe polisi, Firoz Cachalia, yavuze ko hakenewe ingamba zikomeye zo
gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana.
Ni mu gihe
mu ntara ya Free State, abagore batanu n’umwana muto bishwe barashwe mu gitero
cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu.
Polisi
yavuze ko abagabo batatu bipfutse mu maso binjiye mu rugo rwo mu gace ka
Botshabelo, bagamije gushaka nyir’urugo.
Bamaze
gusanga adahari, binjiye ku ngufu batangira kurasa abantu bari mu nzu. Umugore
wa nyir’urugo na we yarashwe mu nda, ajyanwa kwa muganga. Kugeza ubu, nta muntu
wari wafatwa ajyanye n’icyo gitero.
Abantu
umunani bamaze gutabwa muri yombi
Ku wa
Kane, umuyobozi wa polisi mu ntara ya Gauteng, Jenerali Tommy Mthombeni,
yatangaje ko abantu umunani bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare
mu bwicanyi bw’abagore 13 bwavuzweho cyane.
Batatu
muri bo bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Elizabeth Moselakgomo,
wari ufite imyaka 38, wakundaga gukora siporo yo kwiruka.
Moselakgomo
yaburiwe irengero ubwo yari yagiye kwiruka hafi y’aho yari atuye mu mujyi wa
Kempton Park, bituma hatangizwa ibikorwa byo kumushakisha ku rwego rw’igihugu.
Ku wa 12 Nzeri, umurambo we wabonetse wakomeretse cyane, igice cyawo kitambaye
imyenda.
Abandi
babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Jabulile Ntimba,
wari ufite imyaka 33. Umurambo we wabonetse ku wa 17 Nzeri, uzingiye mu ishuka
ku ruhande rw’umuhanda mu mujyi wa Boksburg. Yari umwe mu bantu icyenda bari
bamaze kuboneka bishwe mu karere ka Ekurhuleni.
Muri abo
batawe muri yombi kandi harimo ukekwaho kugira uruhare muri bumwe mu bwicanyi
bwabereye i Kempton Park, ndetse n’undi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa
Ntombifuthi Nxumalo, umurambo we wabonetse mu irimbi i Tembisa ku wa 26 Nzeri.
Nxumalo
yari yabonetse yapfuye afite ibikomere bikomeye, mu gihe umurambo we wari
wasanzwe utambaye imyenda.
Undi muntu
yari yaratawe muri yombi muri Nyakanga akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa
Busisiwe Mahlangu, umurambo we wabonetse i Kempton Park ku wa 15 Nyakanga. Ni
we wabaye uwa mbere mu mirambo 13 yabonetse muri ako gace.
Muri Nzeri
2026, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasezeranyije ko leta
izakora ibishoboka byose kugira ngo abakekwaho ubwo bwicanyi bafatwe kandi
bagezwe imbere y’ubutabera.
Mu mwaka
ushize, Ramaphosa yari yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ari “ikiza
cyibasiye igihugu”, agaragaza uburemere bw’ikibazo igihugu gihanganye na cyo.
Nubwo hari
abantu bamaze gutabwa muri yombi, ubwicanyi bw’abagore bukomeje kuba ikibazo
gikomeye muri Afurika y’Epfo, aho imibare mishya yongeye kugaragaza ko hakenewe
ingamba zihamye zo kurinda abagore n’abana no guhana abakora ibyaha
by’ihohoterwa.
