Ibi yabigarutseho ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu nama ya ‘Unstoppable Africa 2026’ yateguwe na Global Africa Business Initiative (GABI), yabaye ku wa 20 na 21 Nzeri 2026.
Iyi nama yahuje abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, abashoramari, abayobozi b’ibigo ndetse n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’Afurika.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko nubwo AI ikunze kugaragazwa nk’ikoranabuhanga rishobora gufasha Afurika kwihutisha iterambere, ibihugu byinshi by’umugabane bitarabyaza umusaruro ubushobozi bwaryo bwose.
Yagaragaje ko Afurika ikwiye kwibaza ibirenze uburyo bwo gukoresha AI, ahubwo ikareba n’abazagira uruhare mu kuyubaka, kuyiteza imbere no kugena uko ikoreshwa.
Ati “Muri Afurika, ntitukinyurwa no kuba abaguzi gusa b’ikoranabuhanga. Turashaka kuryubaka, kurihuza n’ibyo dukeneye no kurikoresha ku rugero runini.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu biri gushaka uko byabyaza umusaruro amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga, cyane cyane binyuze mu ishoramari rimaze igihe rishyirwa mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga.
Yavuze ko u Rwanda rwubatse umuyoboro mugari wa internet ukoresha fibre optique ndetse rukaba rwarashyize imbaraga mu kugeza internet ya 4G ku baturage.
Yongeyeho ko igihugu cyatangiye no kugerageza ikoranabuhanga rya 5G, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’itumanaho no kwitegura ibyiciro bishya by’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Minisitiri w’Intebe yasabye ko Afurika idakwiye kugarukira ku gukoresha ikoranabuhanga ryubakiwe ahandi, ahubwo ko ikwiye kugira uruhare mu kurihanga no kurihuza n’ibibazo n’amahirwe by’abaturage bayo.
Inama ya ‘Unstoppable Africa 2026’ yibanze ku guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika, kongera uruhare rw’umugabane mu kugena agaciro k’ibyo ukora ndetse no guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kuba umuguzi w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ahubwo ikagira uruhare mu kuyubaka
