Misiri
yasesekaye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021,
yabaye igihugu cya gatatu muri 15 biziyongera ku Ikipe y’u Rwanda muri
Afrobasket 2021. Ibindi bihugu byamaze kugera mu Rwanda ni Sudani y’Epfo na
Centrafrique, byombi byahageze mu cyumweru gishize.
Iki
gihugu gifite amateka akomeye mu mukino wa Basketball muri Afurika kizakina n’u
Rwanda imikino ibiri ya gicuti tariki ya 19 n’iya 21 Kanama 2021 muri Kigali
Arena, habura iminsi itatu ngo irushanwa rya Afrobasket 2021 ritangire.
Mu
kwitegura iri rushanwa, u Rwanda ruheruka gutsindirwa i Dakar imikino itatu ya
gicuti, harimo ibiri rwatsinzwe n’amakipe abiri atandukanye ya Sénégal ku
manota 86-74 na 87-60, ndetse n’umukino rwatsinzwemo na Guinea amanota 91-83.
Uko
amakipe agabanyije mu Matsinda:
Itsinda
A: U Rwanda, Angola, DR Congo na Cap-Vert.
Itsinda
B: Tunisia, Centrafrique, Misiri na Guinée.
Itsinda
C: Nigeria, Côte d’Ivoire, Kenya na Mali.
Itsinda
D: Sénégal, Cameroun, Uganda na Sudani y’Epfo.
Misiri ihabwa amahirwe muri Afrobasket 2021 yasesekaye i Kigali
Mbere y’uko Afrobasket itangira, Misiri izakina imikino ibiri ya gicuti n'u Rwanda
Misiri yabaye igihugu cya gatatu muri 15 bigomba kwiyongera ku Rwanda byitabiriye Afrobasket 2021