ADEPR y'impinduka! Bwa mbere mu mateka umugore wambaye shenete yatumiwe kubwiriza ku ruhimbi, abakristo babyakiriye gute?

Iyobokamana - 25/03/2022 11:22 AM
Share:
ADEPR y'impinduka! Bwa mbere mu mateka umugore wambaye shenete yatumiwe kubwiriza ku ruhimbi, abakristo babyakiriye gute?

Kuva ADEPR yabaho ni ubwa mbere umugore wambaye shenete atumiwe kuvuga ubutumwa ku ruhimbi na cyane ko ubusanzwe mu myemerere n'imyizerere y'iri torero abakristo baryo batemerewe kwambara shenete ndetse nta n'umuvugabutumwa wambaye shenete wajyaga yemererwa kubwiriza ku ruhimbi.

Amateka yiyanditse! Ku nshuro ya mbere ADEPR yahaye agatuti umugore wambaye shenete mu ijosi, ibintu bidasanzwe muri iri Torero. Aya mateka yandikiwe mu giterane cy'iminsi 7 kiri kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali kuva kuwa Gatatu tariki 23 Werurwe - 27 Werurwe 2022. Iki giterane kiba buri munsi kuva saa Kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa Tatu z'ijoro.

Ni igiterane cyateguwe na ADEPR Ntora Church English Service mu nsanganyamatsiko igira iti "Umuriro wa Pantekote Uhore Waka" iboneka mu Abalewi 6:12. Cyatumiwemo Rev. Pastor Isaie Ndayizeye uherutse kwimikwa nk'Umushumba Mukuru wa ADEPR muri Manda y'Imyaka 6 mu muhango wabaye tariki 06 Werurwe 2022, akaba ari kuyobora iri Torero nyuma yo gushyirwaho n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, mu gukemura ibibazo byari bimaze igihe muri iri torero kuva ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana.

Abandi bakozi b'Imana batumiwe muri iki giterane ni Pastor Uwambaje Emmanuel, Ev. Jean Paul bo mu Rwanda na Pastor Dawn wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nawe wanditse amateka yo kuba umukozi w'Imana wa mbere ukunda kwiyambarira shenete wahawe agatuti muri ADEPR mu giterane gikomeye kirimo n'Abayobozi bakuru b'iri Torero. Hanatumiwe kandi korali Ukuboko kw'Iburyo yo muri ADEPR Gatenga yamamaye mu ndirimbo "Ikidendezi".


Pastor Dawn wo muri Amerika yatumiwe kubwiriza muri ADEPR

Ubusanzwe kwambara ipantaro, ijipo ngufi igera hejuru y'amavi, kudefiriza, kwambara shenete, ibikomo n'amaherena ntabwo byemewe ku bakristo ba ADEPR. Yaba umu ADEPR cyangwa undi mukristo wo mu rindi Torero wabaga yambaye ibyo tuvuze haruguru, ntiyahabwaga agatuti cyangwa se umwanya wo kubwiriza muri iri Torero, gusa kuri ubu hari guhinduka byinshi ku buyobozi bwa Rev. Isaie Ndayizeye.

Ntibyadukundiye kuvugana na Jean Claude Rudasingwa ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR ku rwego rw'igihugu kuri izi mpinduka ziri mu ivugabutumwa ry'iri Torero ry'Abanyamwuka, gusa bamwe mu bakristo ba ADEPR baganiriye na InyaRwanda.com bashimye cyane gukingurira imiryango buri wese wamamaza izina rya Kristo hatagendewe ku idini n'imyemerere.

Stella Manishimwe Christine ni umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu gihugu by'umwihariko akaba afatwa nka nimero ya mbere mu bahanzikazi bo muri ADEPR. Akunzwe mu ndirimbo "Ninjye wa mugore", "Utakurusha Gusenga Ntakajye Agutera Ubwoba", "Yesu Kristo Niyamamare", n'izindi. Yishimiye gufungurirwa imiryango muri ADEPR ku bo mu yandi matorero anagaragaza ko igihe kizagera n'abakristo b'iri torero bakagira ibyo bemererwa bitewe n'aho iterambere rigana.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Stella Manishimwe wavuze ko atigeze abona ayo makuru y'uwo muvugabutumwa wambate shenete kuko yari ahugiye mu bizamini by'abana yigisha, yavuze ko ku ruhande rwe bishimishije. Ati "Mu ruhande rwanjye numva rwose kuba umuntu yaza kubwiriza mu Itorero, akaza uko tumubona inyuma bitameze nk'ibyo dusanzwe tumenyereye muri ADEPR, ntabwo nabibonamo igikuba gicitse kubera y'uko twamaze gusobanukirwa y'uko amahame y'itorero ashyirwaho ku bw'igihe runaka, ashobora no guhinduka, ashobora no kuvugururwa".

Yunzemo ati "Uretse n'uwo muntu waje ari umutumirwa aturutse ahandi, mba mbona natwe aho iterambere rigana bishoboka ko dushobora kuzagenda tugira ibyo duhindura, bitari none. Rero izo mbogamizi n'izo nkomyi twagiye duhura nazo mu murimo w'Imana ugasanga idini ryacu rifunze imiryango ntirishaka ko abandi bapasiteri baturutse ahandi kandi bafite amavuta y'Imana bashumbye amatorero akomeye bafite Umwuka Wera, Dukunda kandi twubaha, ahubwo bigatuma aba ADEPR bajya kubavumba bakabaza bati Pastor Antoine Rutayisire azabwiriza he ngo tuzajye kumva ijambo ry'Imana, Bishop Dr Masengo azabwiriza he, Apostle Masasu azabwiriza he".


Stella Manishimwe

Arakomeza ati: "Muri macye tukamera nk'inzererezi. Ntabwo dushaka kugenda ngo twegukire ha handi ba bashumba bashumbye turashaka kuguma muri ADEPR, ariko tunyotewe n'ubutumwa bwiza bunyura muri abo batambyi bo mu yandi matorero. Njyewe icyo kintu nagifata nk'ikintu kiza keretse wenda ibintu byaba bikabije, kwambara shenete nta kibazo, keretse kwambara ubusa, abaye aje yambaye ubusa byaba ari ikindi kibazo kuko n'abo yabwiriza sinzi ko bamwumva".

Yavuze ko yashimishwa no kubona ADEPR itumira Apostle Mignonne Kabera kubwiriza muri iri torero, ati "Apostle Mignonne si umushumba twese dukunda kandi twemera? Ariko bamwakiriye akaba yambaye nk'umubyeyi yikwije nubwo yaba yambaye amaherena, n'ubwo yaba asutse, nubwo yaba adefirije, twe muri ADEPR ntidusuka ntitunadefiriza, ariko ubutumwa bwiza busohoka muri wa muntu turabukeneye. Njyewe numva dukwiye kurenga iyo myumvire y'imyambarire".

Ku bijyanye n'igihe abona abakristo ba ADEPR bakwiriye kwemererwa nabo kudefiriza, kwambara amaherena n'indi mirimbo y'ubwiza batemererwa kwambara, Stella Manishimwe yavuze ko batabinyotewe rwose, gusa ngo byazagenwa n'ubuyobozi bwa ADEPR. Ati "Ntabwo tubinyotewe ariko abadukuriye nibabona ari ngombwa, bakagira ibyo bahindura muri izo ngingo, tuzabyakirana yombi kuko inzira ijya mu Ijuru umuntu wese akubwira uko abyumva, nawe Umwuka Wera uba muri wowe ugahitamo igikwiriye".

Undi twaganiriye na we ni Sam Nzeyimana umukristo muri ADEPR wanabaye Umuyobozi w'Indirimbo (Umutoza) wa Korali Shalom iri mu makorali akunzwe cyane muri iri Torero ndetse by'umwihariko ifatwa nka korali y'Abasirimu muri ADEPR dore ko ari nayo rukumbi yabashije gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Centre, yavuze ko kuri we yabibonye ari impinduka nziza kubona abagore bo mu yandi matorero bari guhabwa agatuti muri iri torero na cyane ko ntaho bihuriye n'agakiza mu mboni ze.

Ati "Nk'umukristo usanzwe wo muri ADEPR kandi nka Sam, uko mbibona kuri njye nta kidasanzwe. Uko mbyumva n'uko mbyemera, njyewe mbona ibintu by'amashenete, cyangwa se ibikomo ntaho bihuriye n'agakiza k'umuntu kuko kubyambara cyangwa se no kugira isuku y'umubiri mu by'ukuri numva nta kintu kigoye kirimo. Gusa ahubwo wenda ahatangaje ku ruhande rumwe ni uko usanga mbere nko mu bihe byahise kubona umuntu hariya imbere ari kubwiriza yambaye shenete, yambaye igikomo, ukabona ahagaze hejuru kuri 'podium' muri ADEPR ntabwo byashoboraga kubaho, bashoboraga no guhuta bahanura ko 'ikizira cyahagaze ahera!'.


Sam Nzeyimana

Sam Nzeyimana asanga iyi myumvire ikwiriye gucika. Yavuze ko mu busesenguzi bwe, ibi byabaye ari impinduka nziza anasaba ko n'abakozi b'Imana bo mu yandi matorero nabo bakingurirwa amarembo, ntibibe gusa kuri uyu wo muri Amerika. Ati "Nkaba ntekereza ko rero iyo ni imyumvire ikwiriye guhinduka mu by'ukuri. Nkaba ntekereza ko biriya bitangiye kugaragara ari impinduka kandi nziza. Njye nazifata nk'impinduka nziza ndetse mbonye n'aho ntanga icyifuzo, natanga icyifuzo cy'uko n'abandi bo mu yandi matorero atari ukuvuga ngo ni umuntu wavuye hanze tudahuje uruhu, bajya bareka bakaza bakatubwiriza kuko ntekereza ko biriya ntaho bihuriye n'agakiza."

N'abakristo bo muri ADEPR babemerere kujya bambara amaherena na shenete?

Kuba abavugabutumwa bo mu yandi matorero barimo n'abadefirije n'abambaye ibikomo bahabwa umwanya wo kubwiriza muri ADEPR, twabajije Sam Nzeyimana niba bitaherwaho n'abakristo ba ADEPR bakemererwa kwambara iyi mikufi, asubiza ko buri wese agira ibyo agenderaho. Yatanze urugero avuga ko hari amatorero atari ADEPR usanga yemerera abavugabutumwa kujya ku ruhimbi badefirije ariko akababuza kuhajya bambaye ipantaro. Icyakora yongeyeho ko n'ubwo n'abakristo ba ADEPR bakwemererwa kujya birimbisha bakaderifiza bambara n'amaherena, nta kibazo abibonamo.

Ati "Bitewe n'icyo akora akora buri wese agira amabwiriza ngenderwaho, ndaguha nk'urugero ntabwo waba uri umuririmbyi mu yandi matorero uzi yemerera umuntu kubwiriza yambaye biriya uriya muntu w'uruhu rwera yari yambaye ariko noneho ugasanga nk'amakorali yabo ntawemerewe kujya ku ruhimbi ngo aririmbe yambaye ipantaro, kandi atari muri ADEPR! Kuki se muri ADEPR nyine abavugabutumwa bataza ngo babuvuge niba babona hari aho bibangamye ku baririmbyi bagashyiraho amabwiriza yabo, gusa se kandi ikindi babaretse se ubundi bitwaye iki?"

Yakomeje ati "Njye nta n'ubwo nabura kubivuga ko nta cyo bitwaye rwose". Yunze mu rya Stella Manishimwe, nawe asaba ko n'abandi bakozi b'Imana bo mu yandi matorero mu Rwanda bahabwa umwanya wo kubwiriza muri ADEPR. Aragira ati "Gusa nizere ko bataza kubikora ku bafite uruhu rwera ngo abafite urwirabura bo babone ko ari icyaha, kereka niba ku Mana uhagaze hariya muri ADEPR wambaye biriya ufite uruhu rwera atari icyaha, noneho ku birabura bigahinduka icyaha uhagaze hariya muri ADEPR. Ariko niba Imana ibafata kimwe, nabo babafata kimwe, nizere ko, bose bazabikora".

Si ubwa mbere umugore wo mu rindi Torero ahawe umwanya ku gatuti muri ADEPR, gusa ni ubwa mbere umugore wambaye shenete ahawe agatuti muri iri Torero. Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry'ifatiro ryo kubaka Biro (Offices) y'itorero, ADEPR yahaye agatuti Apotre Mignonne arabwiriza nyuma yo kumutumira mu buryo bwemewe n'ubuyobozi bw'iri torero (Official invitation), ibintu bitari bisanzwe muri iri torero.

Kujya muri ADEPR uri umupasiteri uturutse mu rindi torero (ayo bakunze kwita church/caci) byari bisanzwe biba gusa mu byumba by'amasengesho, mu nama zinyuranye, gusa aha umupasiteri wo mu rindi torero wabaga watumiwe ntabwo ADEPR yajyaga itangaza byeruye aho uwo yaturutse. Amateka yo kubwiriza muri ADEPR mu buryo bwemewe n'ubuyobozi bw'iri torero, yatangiriye kuri Apostle Mignonne Alice Kabera Umuyobozi Mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries.

Apotre Mignonne ukunze gusengera ubumwe bw’amatorero ya Gikristo yo mu Rwanda ndetse akaba akunze kuvuga ko ari umu ADEPR udefirije, si ubwa mbere yari asengeye muri ADEPR, gusa ni bwo bwa mbere yagiyeyo afite ubutumire bw’Ubuyobozi bwa ADEPR. Usibye kuba yari adefirije, nta bikomo na shenete yari yambaye, yewe nta n'amaherena yari yambaye. Yari yambaye imyenda igera ku birenge. 


Apostle Mignonne ku gatuti ko muri ADEPR mu 2019

Ni mu giterane cyiswe “Ariko Mwebweho, Amaboko yanyu ntatentebuke, kuko imirimo yanyu izibukwa“ cyabereye mu Itorero ADEPR, Akarere ka Kicukiro, Paruwasi: Kamashashi, Umudugudu: Kavumu cyabaye ku Cyumweru tariki 16/12/2019. Apostle Mignonne yari yatumiwe n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, binyuze Mushumba Rev Karasira Silver wa ADEPR Paruwasi ya Kamashashi/Kanombe mu Itorero ry’Akarere ka Kicukiro.

Icyo gihe Rev Karasira Silver yabwiye InyaRwanda.com ko Apostle Mignonne yagiye muri ADEPR mu buryo bwemewe n’Ubuyobozi bw’Itorero. N’ubwo atabashije kwitabira igiterane Apostle Mignonne yabwirijemo muri ADEPR, Rev Karasira yamutangiye ubuhamya bwiza avuga ko ari umukozi w’Imana. Ati “(...) Bamutumiye kugira ngo abashyigikire ku nyubako bari bafite ariko bari babinsabye ko bashaka kumwakira kandi nanone na we ni umukozi w’Imana urabizi,.."

Muri icyo giterane, Apostle Mignonne Kabera yavuze ku rukundo rukwiye kuranga itorero rya Kristo muri rusange. Yakomereje ku ntego y’umunsi aho yavuze ati “Ba Mose cyangwa abashumba bacyeneye abantu babafata amaboko nka ba Ruth,kugira ngo icyo Imana ibatuma gikoreke apana ababaha ama bisou bakabasezera nka ba Olupa, bakigendera. 2 Ibyo ku ngoma 12:7, 14:10 "

Muri iki giterane hatanzwe ubuhamya bw’uko Apostle Mignonne yakomeje kugarura abashumba benshi muri ADEPR bashakaga imibereho mu yandi madini. Abapasiteri bo muri ADEPR baturuste mu ma paruwasi atandukanye bahaye Apostle Mignonne impano bamushimira ku murimo mwiza arimo gukora mu bashumba. Apostle Mignonne yashimiye Imana ku butumire yahawe bwo kubwiriza muri ADEPR.

Kuva Rev. Isaie Ndayizeye ahawe kuyobora ADEPR, akomeje kuzana impinduka muri iri Torero ryaranzwe n'umwuka mubi wahemberwaga n'abayobozi baryo ahanini bitewe no kurwanira umutungo w'iri torero. Mu mpinduka yakoze akigera ku ntebe y'ubuyobozi, ni uguhindura inzego z'ubuyobozi z'iri torero no kugabanya umushahara w'abashumba n'abarimu. Ni we Muyobozi wa ADEPR wemereye abagore kujya kubwiriza ku ruhimbi badeferije banambaye ibikomo.

Icyakora InyaRwanda.com ifite amakuru ko Ubuyobozi bwamubanjirije bwari buyobowe na Bishop Sibomana Jean bwatekerezaga gukora izi mpinduka, gusa byari bikiri mu bitabo. Ikindi ni uko abagore bo muri ADEPR bari bari bafi kwemererwa kuba Abapasiteri mu gihe kuri ubu bemerewe gusa kuba Abarimu n'Abavugabutumwa. Impamvu yabyemezaga ni uko Ingoma ya Sibomana ari yo ya mbere yahaye Umugore Ijambo muri ADEPR aho muri Komite Nyobozi hari harimo umugore, uwo akaba ari Mutuyemariya Christine wari ushinzwe Imari n'Ubukungu.


ADEPR yatumiye umugore wambaye shenete kubwiriza mu giterane kizitabirwa n'Umuyobozi Mukuru w'iri Torero


Ku ngoma ya Rev. Isaie Ndayizeye, umugore wambaye shenete yemerewe kubwiriza muri ADEPR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...