Abateguye igitaramo cya Cardi B muri Jamaica bashyize umucyo ku byo yatangaje

Imyidagaduro - 2026-11-12 14:31
Sangiza:

Umwanditsi:

Abateguye igitaramo cya Cardi B muri Jamaica bashyize umucyo ku byo yatangaje

Abategura igitaramo cya Cardi B cyagombaga kubera muri Jamaica bavuze ko uyu muraperikazi yari yarishyuwe amafaranga yose yari guhabwa, bahakana ko Leta y’iki gihugu yari yarabasezeranyije inkunga yo kumwishyura.

Mu itangazo bashyize hanze ku wa 11 Ugushyingo 2026, abategura ibitaramo ba BZR WKND bagaragaje ko batishimiye ibyo Cardi B yatangaje ku ruhare rwa Leta ya Jamaica mu gutegura igitaramo cye cyagombaga kuba ku wa 18 Ukwakira 2026, ariko kikaza gusubikwa.

Muri iri tangazo ryiswe “Cardi B’s False Claims on Promised Jamaican Government Funding for Performance Fee”, abategura iki gitaramo bahakanye ko bahawe cyangwa basezeranyijwe inkunga na Leta ya Jamaica cyangwa Minisiteri y’Umuco, Uburinganire, Imyidagaduro na Siporo.

Bavuze ko igitaramo cyateguwe ku nkunga yigenga, ndetse ko amafaranga yose yagombaga guhabwa Cardi B yishyuwe binyuze muri iyo nkunga.

Bagize bati: “BZR Weekend ntiyigeze ihabwa inkunga y’amafaranga na Leta ya Jamaica cyangwa Minisiteri y’Umuco, kandi nta nkunga nk’iyo yigeze isezeranywa cyangwa ngo yumvikanweho, bitandukanye n’ibyo Cardi B yatangaje.”

Bakomeje bavuga ko bashimira Leta ya Jamaica ku nkunga y’ibitekerezo n’inkunga yabahaye mu rugendo rwo kuzana ibitaramo bikomeye muri iki gihugu, ariko bashimangira ko amafaranga yo kwishyura uyu muraperikazi yaturutse ku baterankunga bigenga.

BZR WKND yanavuze ko yemera ubutabera kandi ko yifuza ko ukuri kugaragazwa n’ibimenyetso, isaba abantu kwirinda gufata imyanzuro bashingiye ku makuru ataremezwa.

Iri tsinda ryasoje rivuga ko ritazongera kugira icyo ritangaza kuri iki kibazo muri iki gihe, mu gihe impande zombi zikomeje kutumvikana ku byabaye ku gitaramo cya Cardi B muri Jamaica.


Abateguye igitaramo cya Cardi B muri Jamaica bashyize umucyo ku byo yatangaje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...