Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026, ibera
muri Kigali Convention Centre, ikaba yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda, Paul Kagame; Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Sam Matekane; Visi
Perezida wa Gabon, Alexandre Barro Chambrier; hamwe n’abandi bayobozi
n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse mu bihugu bya Afurika.
Mu gihe Afurika ikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije
iterambere ryayo, iyi nama yahurije hamwe urubyiruko n’abafite uruhare mu
gufata ibyemezo kugira ngo baganire ku mahirwe ahari, inzitizi zikwiye
gukurwaho n'uburyo urubyiruko rwagira ijambo mu cyerekezo cy’Umugabane.
Ibiganiro biri muri iyi nama byibanda ku ruhare urubyiruko
rushobora kugira mu miyoborere, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), iterambere
ry’ubukungu n’ijambo Afurika ifite ku ruhando mpuzamahanga.
Mu ngingo ziri kwibandwaho harimo uburyo ubucuruzi bwakorwa neza
hagati y’ibihugu bya Afurika, guteza imbere inganda ndangamuco, siporo,
imiyoborere ndetse n'uburyo ibisekuruza bitandukanye byasangira ubumenyi
n'uburambe, bigafasha mu guhererekanya umurage.
Ibi biganiro biteganyijwe gusozwa urubyiruko rutangaza ibyo
rwiyemeje kugeraho, ingamba ruzakoresha n'uruhare ruzagira mu kubishyira mu
bikorwa.
YouthConnekt Africa ni urubuga rwashyizweho hagamijwe guhuza
urubyiruko rwa Afurika, rukaganira ku bibazo ruhura na byo, amahirwe rufite
n'uruhare rushobora kugira mu iterambere ry’ibihugu byarwo.
Rwatangiriye mu Rwanda mu 2017, rugenda rwaguka kugeza ubwo rugeze
mu bihugu 39 bya Afurika. Mu myaka icyenda rumaze, rwabaye umwanya ukomeye
uhurirwamo urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa
bashaka ibisubizo byafasha Umugabane gutera imbere.
Imibare igaragaza umusaruro w'iri huriro igaragaza ko kuva
ryashingwa ryahuje urubyiruko rurenga miliyoni 100 rwo hirya no hino muri
Afurika, rifasha mu guhanga imirimo igera kuri miliyoni 10, kubaka ubushobozi
bw’urubyiruko rugera kuri miliyoni 25 no kuvumbura impano zirenga miliyoni imwe
mu bijyanye n’imiyoborere.
Ubu YouthConnekt Africa ifite abafatanyabikorwa barenga 50,
bakorana mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no kurufasha kugira
uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.
Mu gutangiza uru rubuga, igitekerezo cyari uko urubyiruko rwo mu
Rwanda n'ibindi bihugu bya Afurika rugira umwanya wo guhura, rukaganira ku
cyaruteza imbere, rukagaragaza imbogamizi ruhura na zo ndetse rugashyiraho
intego zihuriweho zo kugeraho.
Insanganyamatsiko ya YouthConnekt Africa Summit 2026 yibanda ku
kubaka icyerekezo n'ubutumwa bw'urubyiruko rw'iki gihe, kugira ngo rugire
intego rufatanyije guharanira kugeraho.
Iyi nsanganyamatsiko ishingiye ku gitekerezo cy'uko buri kiragano
kigira inshingano n'intego zacyo, bityo kikaba gikwiye kugira uruhare mu
guhindura aho gituye no gutegura ahazaza h'ibizagikurikira.
Ku rubyiruko rwa Afurika, intego z'iki gihe zirimo kugira uruhare
mu miyoborere y'Umugabane, guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga, kwihangira
imirimo no kubaka ubukungu burambye.
Harimo kandi gukunda no guteza imbere ibihugu byabo, kugira
uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no guharanira ko Afurika igira
ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Binyuze muri iyi nama, YouthConnekt Africa ikomeje gushimangira ko
urubyiruko rutagomba gufatwa nk'abategereje kuzagira uruhare mu iterambere
ry'ejo hazaza gusa, ahubwo ko ari abafatanyabikorwa bakomeye bakwiye guhabwa
ijambo n'umwanya wo kugira uruhare mu mpinduka z'uyu munsi









