Mu Rwanda, cyane cyane i Kigali, uyu mwuga umaze gutera imbere ku
buryo hari amazina y’abatunganya umuziki agira uruhare rukomeye mu gutuma
indirimbo iba igihangano gifite umwihariko, uburyohe n’amajwi akurura abayumva.
Umwaka wa 2026 wabaye umwaka wihariye kuri bamwe muri bo. Hari
abagaragaye mu ndirimbo zageze ku bantu benshi, abandi bakora ku mishinga
y’ingenzi y’abahanzi bakomeye, mu gihe hari n’abakiri bashya bagaragaje ko
bafite ubushobozi bwo guhindura isura y’umuziki nyarwanda.
Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2026, InyaRwanda
yasesenguye amakuru y’ibikorwa by’aba Producer, indirimbo zakozwe, imishinga
y’umuziki, ibiganiro bagiranye n’itangazamakuru ndetse n’uko ibihangano bakoze
byakiriwe.
Iri sesengura ryibanze ku musaruro bagaragaje muri uyu mwaka,
udushya, ubuhanga, uruhare mu ndirimbo zakunzwe n’iterambere ry’umuziki
nyarwanda. Si urutonde rw’amajwi y’abantu benshi bumvise gusa, kandi imyanya
ntigaragaza ko hari igipimo kimwe cyemewe n’inzego z’umuziki kibashyira ku
murongo.
Kwamamaza no kuririmba si byo byonyine bituma umuhanzi agaragara.
Rimwe na rimwe, ijwi ryumvikana mu ndirimbo riba rifite inyuma umunyabugeni
wakoze injyana, agahuza amajwi n’ibikoresho bitandukanye kugeza habonetse
igihangano cyuzuye.
Dore aba Producer 10 bagaragaje ibikorwa bifatika mu muziki
nyarwanda mu 2026.
1.Element
EleéeH: Yakomeje kuba izina rikomeye mu muziki nyarwanda
Iyo uvuze aba Producer bagize uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda
muri 2026, biragoye gusimbuka Element EleéeH, amazina ye nyakuri akaba Fred
Robinson Mugisha.
Uyu ni umwe mu batunganya umuziki bagaragaje ko bashobora gukora
ibirenze gutunganya injyana. Uretse kuba Producer, yanabaye umuririmbyi,
umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki
nyafurika.
Muri uyu mwaka, imwe mu ndirimbo zagaragaje ubushobozi bwe ni
“Extra Stamina” ya Diez Dolla, yasohotse muri Werurwe 2026. Iyi ndirimbo ni yo
yabaye imwe mu zakuruye abantu mu rugendo rwo kumenyekanisha Album ye ya mbere
yise Propaganda.
Indi ni “Ndi Ready” ya Kevin Kade, nayo yakozwe na Element. Iyi
ndirimbo yageze mu myanya y’imbere ku rutonde rwa Audiomack mu Rwanda, aho yaje
ku mwanya wa kabiri mu cyumweru cyasojwe ku wa 16 Gicurasi 2026.
Ikindi gikomeye ni “AYAYAAH”, yakoranye na Bien wo muri Kenya na
Joshua Baraka wo muri Uganda. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 22 Mata 2026, irenga
miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube mu minsi ine gusa, nyuma ikomeza
gukusanya abarenga miliyoni icyenda.
Element kandi yashyize hanze EP yise GENESIS muri Kamena 2026,
igizwe n’indirimbo esheshatu, agaragaza ko atagikeneye kuguma inyuma ya mikoro
n’ibikoresho byo gutunganya umuziki gusa.
Mu Kwakira 2026, amakuru yatangajwe na AllAfrica agaragaza ko yari
afite abarenga 282.500 bamukurikira buri kwezi kuri Spotify, mu gihe
yagaragazwaga nk'umwe mu bahanzi nyarwanda bari bafite imbaraga muri uwo mwaka.
Ibi byose byiyongera ku kuba yarabaye umwe mu batunganya umuziki
nyarwanda bafite izina rikomeye ku rwego rwa Afurika. 
2.Madebeats:
Umunyabugeni udatinya guhinduranya injyana
David Mucyo wamamaye nka Madebeats, ni umwe mu batunganya umuziki
bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, ariko 2026 yawubereye umwaka
wo kongera kugaragaza ubuhanga bwe.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times muri Gashyantare 2026, yavuze
ko atishimira kugereranywa na Element EleéeH kuko buri wese afite uburyo bwe
bwo gukora umuziki.
Yasobanuye ko akora ku njyana zitandukanye, kuva kuri Gakondo,
Gospel, Hip-Hop kugeza kuri Afro-pop.
Indirimbo yakoze mu myaka yashize zirimo “My Vow” ya Meddy,
“Katerina” ya Bruce Melodie na “Why” ya The Ben yakoranye na Diamond Platnumz,
zigaragaza ubunararibonye afite.
Ariko muri uyu mwaka, imwe mu ndirimbo yagaragaje ubushobozi bwe
ni “Inshallah” ya The Ben, yasohotse ku wa 15 Kanama 2026. Iyi ndirimbo yakozwe
na Madebeats, ikaba yaragize umusaruro ukomeye ku mbuga zicururizwaho umuziki
no kuri YouTube.
Amashusho yayo yari amaze kurenza miliyoni esheshatu z'abayarebye
mu gihe cy'isesengura ryayo muri Nzeri.
Madebeats kandi yagaragaje ko kuva mu Bwongereza agaruka i Kigali,
yakomeje gukorana n’abahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Bwiza, Shaffy,
Teta, Jules Sentore, Kenny Sol, Kevin Kade na Mike Kayihura.
Umwihariko we ni uko adashaka ko umuziki we uguma mu njyana imwe.
Ibyo ni byo bituma aba umwe mu batunganya umuziki bafite ubushobozi bwo guhuza
abahanzi bafite uburyo butandukanye bwo kuririmba.
3. Muriro:
Umusore uri kuzamura urwego rwa Afrobeat
Jovan Fils Muhirwa wamamaye nka Producer Muriro ni umwe mu
batunganya umuziki bagaragaje ko igisekuru gishya gifite ubushobozi bwo
guhangana n’abamaze imyaka myinshi muri uyu mwuga.
Uyu musore yagiye yubaka izina binyuze mu gukora indirimbo
z’abahanzi batandukanye, by’umwihariko mu njyana ya Afrobeat n’izindi
ziyikomokaho.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri Gicurasi 2026, yagarutse
ku rugendo rwe, uburyo yatangiye gukunda umuziki ndetse n'uburyo yagiye yiga
gutunganya indirimbo akoresheje amasomo yabonaga kuri YouTube.
Mu bihangano byamufashije kumenyekana harimo:
- “Shayo” ya Ariel Wayz.
- “Captain” ya Kivumbi King yakoranye na A Pass.
- “Jericho” ya Kivumbi King yakoranye na Ish Kevin.
- “Angel and Demon”.
- “Urimwiza”.
- “Tell Me”.
- “Monica” ya DiceThePrince.
Muriro kandi yagaragaje ko atagarukira ku bahanzi bakomeye gusa,
ahubwo anafasha abahanzi bakizamuka kubona amahirwe yo kwinjira mu muziki.
Mu kiganiro cye, yavuze ko Madebeats ari umwe mu batunganya
umuziki yafatiyeho urugero, bitewe n'uburyo ashobora guhinduranya injyana
atatakaje umwimerere.
Kuba yarakoreye abahanzi bafite imiterere itandukanye, no kuba
yaragiye agaragara mu bihangano byakunzwe, bituma Muriro aba umwe mu batunganya
umuziki bakwiriye kwitabwaho muri 2026.
4.Producer
Kompressor: Umusore wasimbuye Element muri 1:55 AM
Mu batunganya umuziki bagaragaje ko igisekuru gishya cy'abahanga
mu gutunganya indirimbo gifite ubushobozi bwo guhangana n'abamaze igihe muri
uyu mwuga, Ishimwe Habimana Olga wamamaye nka Producer Kompressor ni umwe mu
bakwiye kwitabwaho.
Kompressor yavukiye mu Karere ka Nyanza. Yize amasomo ya MPC
(Imibare, Ubugenge n'Ubutabire), ariko inzozi ze zari ugukora umuziki. Yaje
gukurikirana ubwo bumenyi muri Agahozo Shalom Youth Village i Rwamagana.
Urugendo rwe rw'umwuga rwagize impinduka zikomeye nyuma yo guhura
na Producer Element, icyo gihe wakoreraga muri Country Records. Mu 2022,
Element yongeye kumusura muri Agahozo Shalom ari kumwe na Juno Kizigenza,
Kompressor akomeza kumwegera no kwiyungura ubumenyi.
Mu 2023, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, Element yamuhuza
na Coach Gaël, amufasha kubona amahirwe yo gukorera muri 1:55 AM.
Mu nkuru InyaRwanda yasohoye ku wa 2 Kamena 2026, Kompressor
yavuze uko Element yamubereye umwarimu ndetse n'umuntu wamufunguriye amarembo
y'ibikorwa by'umuziki.
Icyagaragaje ko yahawe icyizere gikomeye ni uko Element amaze
gutangira ibikorwa bye bwite muri studio ye, Kompressor ari we wasigaranye
inshingano zo gukomeza ibikorwa byo gutunganya umuziki muri 1:55 AM.
Ibi ni ibintu bikomeye ku musore ukiri muto, kuko yari asigaranye
inshingano zo gukomeza umurage w'uwari warubatse izina rikomeye muri iyo
studio.
Kompressor yagiye agaragaza ubushobozi mu gukora umuziki
w'abahanzi bakomeye bakorana na 1:55 AM. Kuba yarasigaranye inshingano muri iyi
studio ni kimwe mu bimenyetso by'icyizere yahawe.
Mu makuru ya InyaRwanda yo muri Kamena 2026, yanagarutsweho mu
kiganiro cyihariye cyibanze ku ruhare rwe mu bikorwa bya The Ben na Bruce Melodie
muri 1:55 AM.
Ikindi ni uko Prince Kiiiz, ubwo yatangiraga urugendo rwo
kuririmba mu 2025, yavuze ko Kompressor ari we wakoze amajwi y'indirimbo ye ya
mbere yise Uwadanje. Ibi bigaragaza ko afite ubushobozi bwo gufasha n'abandi
bahanzi mu mishinga yabo bwite.
Kompressor ni izina rikwiye gukurikiranwa muri 2026, cyane cyane
kubera inshingano afite muri 1:55 AM, icyizere yahawe na Coach Gaël n'uburyo
yagiye yubaka ubushobozi bwe afashijwe na Element.
5.Producer
Loader: Yahawe icyizere kuri Album ya Christopher
Mu gihe hari abatunganya umuziki bagaragara cyane binyuze mu
ndirimbo imwe ikomeye, hari abandi bubaka izina binyuze mu mishinga migari
y’abahanzi. Producer Loader ari mu bagaragaje ubwo bushobozi muri 2026.
Kimwe mu bimenyetso bikomeye by’uruhare rwe ni Album “H₂O
(Harnessing 2 Opposite)” ya Muneza Christopher, yasohotse ku wa 30 Mutarama
2026.
Iyi Album igizwe n’indirimbo icyenda, ikaba yarahaye Producer
Loader umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe mu gukora ku mishinga irimo
indirimbo nyinshi zifite imiterere itandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda muri Kamena 2026, Loader
yavuze ko gukorana na Christopher kuri iyi Album abifata nk’icyizere gikomeye
yahawe, cyane cyane ko uyu muhanzi yamwizeye akiri mu ntangiriro z’urugendo
rwe.
Uyu ni umusaruro ukomeye ku muntu utunganya umuziki, kuko Album
itandukanye n’indirimbo isanzwe. Bisaba guhuza amajwi, injyana n'imiterere
y'ibihangano kugira ngo byose bigire isura imwe, ariko buri ndirimbo igakomeza
kugira umwihariko wayo.
Loader ni umwe mu batunganya umuziki bagaragaje ko bashobora
kugira uruhare mu mishinga y'ingenzi y'abahanzi bakomeye, aho kuba abagaragara
gusa mu ndirimbo imwe cyangwa ebyiri. Ni ‘Producer’ wihariye kandi wa Bruce
Melodie.
6.Chrisy
Neat: Umugore uri guhindura amateka y’abatunganya umuziki
Mu gihe umwuga wo gutunganya umuziki mu Rwanda ukigaragaramo
abagabo benshi, Chrisy Neat ni umwe mu bagore bagaragaje ko bashobora guhangana
na bo.
Amazina ye nyakuri ni Ruth Kanoheli Christmas. Yavukiye mu Karere
ka Nyagatare, aza kwimukira i Kigali mu rwego rwo gukurikirana inzozi ze mu
muziki.
Yize mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, aho yakuye ubumenyi mu
gutunganya umuziki, nyuma aza kubona amahirwe yo gukorera muri Ibisumizi Studio
abifashijwemo na Riderman wamwizeye.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na we muri Werurwe 2026,
yagaragaje ko amaze imyaka irenga itanu muri uyu mwuga.
Mu bihangano byamufashije kubaka izina harimo:
- “Nyegamo ya Nyagasani” ya Riderman.
- “Victorious” ya Alpha Rwirangira.
- “My Love” ya Yago.
- “Urukundo, Urungano”.
- “Umumararungu”.
- “Ndakwihaye”.
Yakoze kandi indirimbo ye bwite yise “Ndakumbuye”, yakoranye na
Bill Ruzima, agaragaza ko ashobora no guhuza impano yo kuririmba n'ubumenyi bwo
gutunganya umuziki.
Yagaragaje ko yifuza gufasha abandi bagore kwinjira mu mwuga
usanzwe ugaragaramo abagabo benshi.
Chrisy Neat ntabwo agaragara gusa nk'umuntu ukora indirimbo,
ahubwo ari no mu bantu bashobora gutanga urugero ku bakobwa bafite inzozi zo
gukora mu bijyanye n'amajwi, gutunganya umuziki no gukora mu nganda
z'imyidagaduro.
7. Prince
Kiiiz: Yaragutse agera no ku isoko ry'u Burundi
Ishimwe Prince wamamaye nka Prince Kiiiz ni umwe mu batunganya
umuziki nyarwanda bagaragaje ko bashobora guhuza gukora indirimbo z'abandi no
kwigaragaza nk'abahanzi ku giti cyabo.
Uyu musore yize muri Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo, aho yakuye
ubumenyi bwamufashije kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo mu mpera za
2021.
Mu bihangano byagiye bimufasha kubaka izina harimo “Funga Maco” ya
Bruce Melodie, “My Type”, “Amanota” na “Confirm” za Danny Nanone. Hari kandi
“Lala” ya Chriss Eazy yakoranye na Kirikou Akili.
Prince Kiiiz yagiye agaragaza ko atifuza kuguma mu rwego rwo
gutunganya umuziki gusa, kuko na we yinjiye mu kuririmba nk'umuhanzi wigenga.
Mu bihangano bye harimo Uwadanje na Samantha.
Mu 2026, kimwe mu bikorwa byamuranze ni ugushaka kwagura umuziki we
ukagera no hanze y'u Rwanda.
Ku wa 23 Mata 2026, InyaRwanda yatangaje ko Prince Kiiiz yari i
Bujumbura mu Burundi, mu bikorwa byo gukorana n'abahanzi baho barimo Kirikou
Akili na Double Jay.
Kiriya gihe, yavuze ko urugendo rwe rwari rugamije kwagura
ibikorwa byo gutunganya umuziki, guhura n'abahanzi bo mu kindi gihugu no
kunguka ubumenyi bushya binyuze mu gukorana na bo.
Iyi ni intambwe ikomeye kuko igaragaza ko Producer nyarwanda
ashobora kuva mu isoko asanzwe akoreramo, akajya gushaka amahirwe mu bindi
bihugu byo mu karere.
Ikindi cyagaragaje icyizere abahanzi bamugirira ni uko Diez Dolla
yamugize Producer we wihariye.
Mu nkuru InyaRwanda yasohoye ku wa 20 Gicurasi 2026, yatangaje ko
Prince Kiiiz yari yaherekeje Diez Dolla i Goma muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, mu rugendo rwo gushaka ibitekerezo bishya by'indirimbo
zakurikira Extra Stamina.
Iyi ni intambwe igaragaza ko atari umuntu ukora indirimbo imwe
agahita atandukana n'umuhanzi, ahubwo ashobora gukorana na we mu rugendo rwo
kubaka umuziki.
Kiiiz kandi akomeje guhuza ibikorwa byo gutunganya umuziki no
kuririmba, ibintu bimushyira mu cyiciro cy'abafite impano nyinshi muri uru
ruganda.
8.Pakkage:
Avuye inyuma ya mikoro, atangira no kuririmba
Muhirwa Fabrice wamamaye nka Pakkage ni umwe mu batunganya umuziki
bagaragaje ko uyu mwuga ushobora kuba intangiriro y'urugendo rugari mu buhanzi.
Uyu musore azwi mu bikorwa bya Country Records, aho yagiye akorana
n'abahanzi batandukanye barimo The Ben, Okkama, Juno Kizigenza na King James.
Mu ndirimbo zagaragaje ubushobozi bwe harimo:
- “Abahungu” ya Juno Kizigenza.
- “Basale” ya Iranzi The Rapper.
- “Nakuwaza” ya Iranzi The Rapper.
- “Joromi” ya Reneeh n'abandi bahanzi.
Icyakora, kimwe mu byatumye izina rye ryongera kuvugwa muri
Ugushyingo 2026 ni icyemezo cyo kwinjira mu ruhando rw'abahanzi baririmba ku
giti cyabo.
Ku wa 19 Ugushyingo 2026, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere
yise “Soulmate”, nyuma yo kugaragara aririmba muri “Impeta” ya Yewe Bogari
yasohotse muri Nzeri.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko gukorana na Yewe
Bogari byamufashije gushirika ubwoba bwo kuririmba.
Ibi byatumye Pakkage aba umwe mu batunganya umuziki bagaragaje
indi mpande y'impano yabo muri uyu mwaka: kuva mu gutegurira abandi ibihangano,
na we akajya imbere ya mikoro.
Ni urugendo rushya, ariko rugaragaza ko umuziki ushobora guhuza
impano zitandukanye mu muntu umwe.
9. Producer
Mamba: Yavuye inyuma ya mikoro atangira no kuririmba
Ahimana Adrien P wamamaye nka Producer Mamba ni umwe mu basore
bagaragaje ko umwuga wo gutunganya umuziki ushobora kuba intangiriro yo kwagura
impano mu zindi ngeri z'ubuhanzi.
Mamba yize mu Ishuri ry'u Rwanda ry'Umuziki rya Nyundo, aho
yarangije mu 2021. Nyuma yo kurangiza amasomo, yakomeje kwiyungura ubumenyi mu
gutunganya indirimbo, ari na byo byamufashije kwinjira mu ruganda rw'umuziki.
Yamenyekanye mu bikorwa bya Kina Music, aho yagiye akorana
n'abahanzi batandukanye.
Mu bihangano bizwi yakoze harimo “Ride or Die” ya King James. Uretse
gutunganya umuziki, Mamba ni n'umucuranzi w'ingoma, akaba yarabaye umwe mu
bagize Sonic Band yacurangiraga Danny Nanone mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika
Festival.
Muri Werurwe 2026, Mamba yatangaje ko yafashe icyemezo cyo
kwinjira ku mugaragaro mu ruhando rw'abaririmbyi, ariko adateganya kureka
umwuga wo gutunganya indirimbo.
Yavuze ko igitekerezo cyo kuririmba cyakomeje gukura nyuma yo
kumva uko yakiriwe mu ndirimbo “Bella”, yahuriyemo na Bruce Melodie, Nel Ngabo
na Shaffy.
Iyi ndirimbo iri kuri Album Legacy ya Ishimwe Karake Clement,
washinze Kina Music.
Mamba yavuze ko Producer Clement ari we wamufashije kubona ko
afite ubushobozi bwo kuririmba, akamugirira icyizere mbere y'uko we ubwe
abyiyumvamo neza.
Nyuma ya “Bella”, Mamba yashyize hanze indirimbo ye bwite yise
“K’umutima”, aba atangiye urugendo rushya rwo kwigaragaza nk'umuhanzi wigenga.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku wa 19 Kanama 2026, yashimye
Clement wamufashije kubona amahirwe yo kwinjira mu muziki nk'umuririmbyi.
Ku wa 1 n'uwa 2 Kanama 2026, Mamba yari mu bacuranzi baherekeje
King James mu bitaramo bibiri bikomeye byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki,
byabereye muri BK Arena.
Yacurangaga ingoma, avuga ko ari kimwe mu bihe by'agaciro gakomeye
mu rugendo rwe rw'umuziki, ku buryo abifata nk'urwibutso azageza no ku bana be.
Ibi bikorwa byerekana ko Mamba atagarukira ku kuba Producer gusa.
Afite ubumenyi bwo gutunganya indirimbo, gucuranga no kuririmba, kandi muri
2026 yagaragaje ko ashaka kubihuza byose kugira ngo yongere aho agera mu
muziki.
10. Clement
Ishimwe: Umuhanga umaze imyaka 20 yubaka umuziki nyarwanda
Nubwo urutonde rw'aba Producer bagezweho muri 2026 rwibanda cyane
ku bikorwa by'uyu mwaka, ariko Clement Ishimwe, umwe mu bantu bafite uruhare
rukomeye mu mateka y'umuziki nyarwanda, agaragara kuri uru rutonde, kuko muri
uyu mwaka yigaragaje mu ndirimbo nyinshi.
Clement ni we washinze akanayobora Kina Music, inzu y'umuziki
imaze imyaka myinshi ifasha abahanzi nyarwanda kubaka amazina yabo.
Mu myaka isaga 20 amaze muri uyu mwuga, yakoranye n'abahanzi
batandukanye barimo Butera Knowless, Tom Close, Christopher Muneza, Dream Boys,
Nel Ngabo na Igor Mabano.
Muri Werurwe 2026, The New Times yaganiriye na we ku rugendo rwe,
aho yagaragaje ko imyaka 20 amaze mu muziki yamuhaye impamvu yo gutegura Album
ye bwite yise “Legacy”.
Uyu mushinga yawufashe nk'uburyo bwo gusubiza amaso inyuma, kureba
ibyo umuziki nyarwanda wagezeho no gutekereza ku cyerekezo cyawo.
Clement ni urugero rw'uko umwuga wo gutunganya umuziki udashingira
ku ndirimbo imwe yamenyekanye, ahubwo ushingira ku myaka umuntu amaze afasha
abahanzi gukura, guhanga no kubaka uruganda rw'umuziki.
Nubwo ibikorwa bye byinshi bizwi ari ibyakozwe mu myaka yashize,
umushinga wa ‘Legacy’ wamushyize mu bagaragaje ibikorwa by'ingenzi by'umwuga
muri 2026.
Icyo iyi myaka yerekana ni uko umuziki nyarwanda utagishingiye ku
bahanga indirimbo gusa, ahubwo ko n'abayitunganya bagenda bagira uruhare
rukomeye mu guhindura isura y'uruganda rw'imyidagaduro.
Element EleéeH na Madebeats bagaragaje ko u Rwanda rushobora
kugira Producer bafite ijambo ku rwego mpuzamahanga. Muriro na Loader na bo
bagaragaza ko hari igisekuru gishya kirimo kuzamuka.
Chrisy Neat ahagarariye abagore bakomeje guhangana n'imbogamizi zo
kwinjira mu mwuga, mu gihe Pakkage yagaragaje ko gutunganya umuziki bishobora
kuba intangiriro yo kwagura impano.
Clement Ishimwe we agaragaza uruhare rw'abamaze imyaka myinshi
bubaka uru ruganda.
Ikindi ni uko Producer atari umuntu ukora Beat gusa. Hari
abatunganya amajwi yose, abavanga amajwi, abayatunganya bwa nyuma, abandika
indirimbo ndetse n'abagira uruhare mu kuyobora uko igihangano kizaba kimeze.
Ni yo mpamvu kumenya uwakoze indirimbo ari ingenzi nk'uko kumenya
uwayiririmbye ari ingenzi.
Abaryi n'abatetsi ntabwo baziranye! Hari igihe abantu bashima ibyo
kurya ntibamenye uwabitetse. No mu muziki ni uko: hari abahanzi bashimwa ku
rubyiniro, ariko inyuma yabo hakaba hari Producer wakoze akazi gakomeye kugira
ngo indirimbo yumvikane neza.
