Abanyeshuri 197 bo mu mashuri abanza basuye Polisi y'u Rwanda basabwa kuba ba Ambasaderi ba Polisi

Uburezi - 2026-11-10 12:14
Sangiza:

Umwanditsi:

Abanyeshuri 197 bo mu mashuri abanza basuye Polisi y'u Rwanda basabwa kuba ba Ambasaderi ba Polisi

Abanyeshuri 197 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu ishuri rya St Vincent Pallotti riherereye mu Karere ka Kicukiro, bagiriye urugendoshuri ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda, bagamije gusobanukirwa neza inshingano zayo n’uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Uru rugendoshuri rwabaye ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, rwitabirwa n’aba banyeshuri bari kumwe n’abarezi babo batandatu.

Bageze ku Cyicaro Gikuru cya Polisi giherereye ku Kacyiru, basobanuriwe inshingano zitandukanye za Polisi y’u Rwanda n’uburyo zishyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage.

Mu byo bigishijwe harimo gukumira no kurwanya ibyaha, kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, kubungabunga umutekano wo mu muhanda, gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro ndetse no gutabara abantu bari mu kaga.


Abanyeshuri kandi bungutse ubumenyi ku ruhare buri wese afite mu gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo umutekano ukomeze kubungwabungwa.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yagarutse ku ruhare rw’abakiri bato mu kubungabunga umutekano, ashimangira ko ari inshingano ihuriweho na buri wese.

Yagize ati: “Ku bakiri bato, gusobanukirwa akazi ka Polisi bibafasha kumenya akamaro k’umutekano n’uruhare rwabo mu kuwubungabunga. Umutekano ni inshingano duhuriyeho twese, harimo n’abana, na bo bagomba kuwugiramo uruhare.”

ACP Rutikanga yashimangiye ko kugira imyitwarire myiza, kubaha amategeko no kwitwararika ari bimwe mu biranga abaturage beza.

Yashishikarije abanyeshuri kubahiriza amabwiriza haba ku ishuri no mu rugo, kubaha abandi, kurinda umutungo rusange no gufata imyanzuro iboneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, ACP Rutikanga yabasabye kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwirinda imyitwarire ishobora guteza impanuka, nko kunyura ahatemewe cyangwa gukinira mu muhanda.

Yabasabye kandi kuba ba ambasaderi ba Polisi, bageza ubutumwa bujyanye n’umutekano ku miryango yabo no ku bandi banyeshuri.

Umuyobozi w’ishuri rya St Vincent Pallotti, Bimenyimana Marie Cécile, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yaremeye ubusabe bw’iki kigo, avuga ko uru ruzinduko ari amahirwe akomeye ku banyeshuri.


Abanyeshuri 197 bo mu mashuri abanza basuye Polisi y'u Rwanda basabwa kuba ba Ambasaderi ba Polisi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...