Bahati Makaca, watangije iri rushanwa rigamije kuvumbura no
kuzamura impano nshya mu muziki nyarwanda, yabwiye InyaRwanda ko nyuma
y’amajonjora yakozwe, akanama nkemurampaka kamaze kumenya abahanzi 10
bazakomeza guhatanira igihembo cy’intsinzi.
Yasobanuye ko aba banyempano bageze muri iki cyiciro nyuma
yo guca mu byiciro bine by’ijonjora, byari bigamije kureba ubushobozi bwabo mu
kuririmba no kumenya abakwiriye gukomeza urugendo muri iri rushanwa.
Mu rwego rwo gushimira aba 10 ku muhate bagaragaje kuva
batangiye guhatanira amahirwe yo kugaragara muri iri rushanwa, buri umwe yahawe
amafaranga ibihumbi 300 Frw.
Nubwo amajonjora yamaze kurangira, Bahati yavuze ko aba
banyempano bagiye gutangira ikindi cyiciro cy’ingenzi kizabafasha kwitegura
neza ‘Final’, aho bazasabwa kugaragaza ubushobozi bwabo mu kuririmba mu buryo
bw’ijwi rya Live.
Yagize ati: “Icyiciro gikurikiraho ni icyo gukora imyitozo
ihagije mu gihe cy’ibyumweru bitatu, aho buri umwe azitoza kuririmba mu buryo
bwa Live, kuko azahatana mu cyiciro cya nyuma aririmba mu buryo bwa Live.”
Uretse imyitozo yo kuririmba, aba banyempano 10 bazahurira
muri ‘studio’ bakore indirimbo yihariye yiswe ‘Rwanda Next Super Star’, izaba
ivuga kuri iri rushanwa.
Bahati yavuze ko iyi ndirimbo izakorwa mu buryo bw’amajwi
n’amashusho, bityo ikazaba igikorwa gihuriza hamwe aba bahanzi bose bari mu
rugendo rwo guhatanira kwegukana irushanwa.
Mu bindi bikorwa biteganyijwe muri ibi byumweru bitatu,
harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ndetse
n’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa
Kigali.
Ibi bikorwa bizaba bimwe mu bizafasha aba banyempano kumenya
amateka y’u Rwanda no gusobanukirwa urugendo rw’Igihugu, mu gihe bakomeje
kwitegura icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.
Bahati kandi yavuze ko muri iki gihembwe cyo kwitegura
Final, aba bahanzi bazakora ibikorwa bitandukanye birimo no kugirana ibiganiro
n’itangazamakuru, kugira ngo barusheho kumenyekana no gusobanurira Abanyarwanda
urugendo bagezemo.
Yemeje ko aba banyempano bazongera guhurira ku rubyiniro
tariki ya 22 Ugushyingo 2026, bakagaragaza ibyo bazaba barungukiye mu myitozo
y’ibyumweru bitatu.
Bahati yavuze ko muri abo bahanzi 10 hazavamo batatu
bazegukana ibihembo byateganyijwe, ashimangira ko bose ari bo bazagera kuri
Final.
‘Rwanda Next Super Star’ ni irushanwa rishya mu muziki
nyarwanda ryateguwe n’umuhanzi Bahati Makaca, wamenyekanye cyane mu itsinda rya
Just Family. Rigamije gushakisha, kuvumbura no gufasha abanyempano bafite
ubushobozi bwo kuririmba kubona amahirwe yo kwinjira mu muziki nk’umwuga.
Iri rushanwa ntirishingiye gusa ku gushaka umuntu wegukana
igihembo, ahubwo rinagamije guha abanyempano ubumenyi n’amahirwe bibafasha kubaka
umusingi ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro.
Binyuze muri iri rushanwa, abanyempano bahabwa umwanya wo
kugaragaza ubushobozi bwabo, guhura n’abantu bafite ubunararibonye mu muziki,
gukorana na ba Producer ndetse n’abahanzi bakomeye, no kumenya byinshi ku buryo
umuziki ukorwa nk’umwuga.
Urugendo rwo gushaka abazitabira iri rushanwa rwatangiye ku
wa 20 Nyakanga 2026, ubwo hatangiraga kwandikwa abifuza kurigeramo. Abanyempano
barenga 100 biyandikishije banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 13 Kanama 2026, habaye ijonjora rya mbere ryabereye
muri Copenhagen Lounge mu Karere ka Kicukiro, aho hatoranyijwe abanyempano 50
bakomeje urugendo.
Nyuma yaho, guhera ku wa 11 Ukwakira 2026, hatangiye ikiciro
cy’amarushanwa yo kuririmba imbere y’akanama nkemurampaka, aho abanyempano 44
bari basigaye bagaragaje ubushobozi bwabo mu buryo bwa Live Auditions.
Ibyo bikorwa byabereye muri Pramount Hotel, bikomeza ku
matariki ya 18 na 25 Ukwakira ndetse no ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kagizwe n’abantu bafite
ubunararibonye mu muziki nyarwanda barimo umuhanzi Mico The Best, Chrisy Neat,
Bahati Makaca na Producer Iyzo Pro.
Nyuma y’uru rugendo rw’ijonjora, hamenyekanye abanyempano 10
bagiye guhabwa umwanya wo kwitegura icyiciro cya nyuma, aho bazahatanira
kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo kuba inyenyeri nshya mu muziki nyarwanda.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2026 ni yo izaba umunsi ukomeye kuri aba banyempano, kuko ari bwo bazongera guhurira ku rubyiniro, hagatangira kumenyekana abazegukana ibihembo muri ‘Rwanda Next Super Star’ ku nshuro yayo ya mbere.

Abanyempano 10 ni bo bamaze kubona itike yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Rwanda Next Super Star’, nyuma y’amajonjora ane yakozwe kuva iri rushanwa ritangiye

Bahati Makaca yahaye abanyempano 10 bageze muri Final ya ‘Rwanda Next Super Star’ amafaranga ibihumbi 300 Frw kuri buri umwe, mu rwego rwo kubashimira umuhate bagaragaje

Imyitozo y’ibyumweru bitatu, indirimbo ihuriweho n’ibikorwa bitandukanye ni bimwe mu biteganyijwe ku banyempano 10 bitegura Final ya ‘Rwanda Next Super Star’

Tariki ya 22 Ugushyingo 2026 ni bwo abanyempano 10 bazongera
guhurira ku rubyiniro bahatanira kwegukana irushanwa ‘Rwanda Next Super Star’,
aho hazavamo batatu bazahembwa

