Abanyamategeko ba Nicki Minaj basabye urukiko kubemerera kutongera kumwunganira

Imyidagaduro - 2026-11-06 09:59
Sangiza:

Umwanditsi:

Abanyamategeko ba Nicki Minaj basabye urukiko kubemerera kutongera kumwunganira

Umuraperikazi Nicki Minaj ashobora gusigarana ikibazo mu rubanza aregwamo nyuma y’uko abanyamategeko bamwunganira basabye urukiko kubemerera kuva muri urwo rubanza, bavuga ko batagishoboye gukomeza kumuhagararira kubera ikibazo cyo guhuza nawe.

Nk’uko TMZ yabitangaje, ikigo cy’amategeko cya Kurzman Eisenberg Corbin & Lever cyatanze inyandiko mu rukiko gisaba kuva mu rubanza rwashinjwemo Nicki Minaj n’ikigo cye cya Pink Friday Productions na kompanyi ya 24/7 Productions.

Iki kigo cya 24/7 Productions kivuga ko Nicki Minaj na Pink Friday Productions bananiwe kukishyura amafaranga arenga ibihumbi 200 by’amadolari, yakoreshejwe mu bikorwa bifitanye isano na album ye yise Pink Friday 2.

Abanyamategeko ba Nicki Minaj bavuga ko bahisemo gusaba kuva muri uru rubanza kubera ibyo bise “ukutumvikana kudashobora gukemurwa” ku bijyanye n’uko bakorana n’uwo bahagarariye.

Bavuga ko itumanaho hagati yabo na Nicki Minaj ryacitse, ku buryo batakibona uburyo bakomeza kumwunganira neza muri uru rubanza.

Izo nyandiko zigaragaza kandi ko abanyamategeko bagerageje kumugezaho icyemezo bafashe, ariko bikabagora kumubona.

Umugabo wari wahawe inshingano zo kumugezaho inyandiko z’urukiko yavuze ko yagiye ku nyubako atuyemo, irimo inzu yo mu bwoko bwa penthouse bivugwa ko ifite agaciro ka miliyoni 10 z’amadolari.

Yagezeyo umukozi ushinzwe kwakira abashyitsi amubwira ko Nicki Minaj adahari, ariko umugabo we ahari. Uwo mukozi yanavuze ko abo bombi bafite akamenyero ko kutitaba telefoni zabo.

Kugeza ubu, icyemezo cy’urukiko ku busabe bw’aba banyamategeko ntikiramenyekana.

Abanyamategeko ba Nicki Minaj basabye urukiko kubemerera kutongera kumwunganira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...