Ubwo Ismail umuyobozi w’abahanzi ku rwego rw’igihugu yarari gusoma imihigo y’abahanzi, ageze ku banyabugeni yagize ati “Twebwe abanyabugeni, twiyemeje gukorera hamwe mu matsinda tugakora ishusho ya Ruganzu Ndoli na Nyirarumaga Nyiraruganzu.” Nyuma yo gusoma uyu muhigoabanyabugeni batandukanye bari mu itorero ko ari umuhigo baganiriye k’abanyabugeni kandi biteguye kwesa uyu muhigo.
Ismail yatangaje ko bahisemo umwami Ruganzu Ndoli ndetse na Nyirarumaga Nyiraruganzu kuko aribamwe mu bagize amateka y’igihugu cy’u Rwanda ndetse bakaba ari abantu bakoze byinshi ku mateka y’igihugu bityo mu rwego rwo gusigasira amateka hagomba kubaho uburyo bwose bwo kubika ibirango by’aya mateka rero nk’abahanzi bakaba aribo bagomba kubigiramo uruhare.
Ismail akimara gusoma iyi mihigo ikakirwa neza na Minisitiri bamusomeje ku ntango y'imihigo abizeza ko mu mwaka umwe uyu muhigo baba bawuhiguye
Mu kiganiro Inyarwanda.com Ismail uhagarariye intore z’abahanzi ku rwego rw’igihugu yahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nk’abahanzi b’Indatabigwi ikiciro cya kabiri ko biteguye kwesa imihigo ndetse ngo biteguye kugaragaza impinduka hagati y’ibyabaye kun tore zagiye mu itorero ku nshuro ya mbere ndetse n’aba bavuye mu kiciro cya kabiri.