Abangiza izina ry’Umunyezamu wa Rayon Sports bashobora kwitaba RIB

Imikino - 2026-11-10 20:52
Share:

Umwanditsi:

Abangiza izina ry’Umunyezamu wa Rayon Sports bashobora kwitaba RIB

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Dande Junior yaburiye abangiza izina rye ndetse yerekana ko bashobora kwitaba Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uyu munyezamu ukomoka muri Cameroun yatangaje ibi abinyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2026.

Yagaragaje ko hari abantu bakoresha izina rye mu bikorwa bibi ndetse abateguza ko bashobora kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Yanditse ati: "Muraho mwese. Ndabwira abantu bose bamaze iminsi bakwirakwiza amakuru y’ibinyoma, bakoresha ifoto yanjye, kandi nyamara ibyo bavuga nta kintu mbiziho. Muri gukurikiranwa umwe ku wundi kugeza ku wa nyuma, kandi mwese mushobora gusabwa kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu masaha ari imbere. Ntuye muri iki gihugu kandi nzi uburenganzira bwanjye.”

Dance Junior wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’uyu mwaka yatangaje ibi nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi havugwa ko yaba ari mu bakinnyi baryamana n'abakobwa banyuranye i Kigali, ibyo bigatuma kuri ubu urwego rwe rwarasubiye inyuma. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...