Nigeria irimo iritegura imikino ya kamarampaka yo
gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Umwe
za Amerika na Mexico. Biteganyijwe ku wa Kane izakina na Gabon, gusa ejo abakinnyi banze kuva kuri hoteli ngo bajye gukora
imyitozo.
Aba bakinnyi barimo ab’amazina akomeye nka Victor Osimhen, Ademola Lookman na Alex Iwobi, barishyuza uduhimbazamushi baba bemerewe iyo batsinze imikino dore ko bamaze imyaka ibiri ntatwo bahabwa.
Usibye ibi
kandi ngo abakinnyi barasaba ko muri iyi mikino ya kamarampaka mu gushaka
itike y’igikombe cy’Isi agahimbazamushi kazamurwa. Barasaba ko kagirwa
ibihumbi 30 by'amadorali kuri buri ntsinzi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ryo
rivuga ko amafaranga bagenera abakinnyi mu gihe batsinze azakomeza kuba amwe no
muri iyi mikino igiye kubera muri Morocco aho ari amadorali ibihumbi 10 kuri buri ntsinzi.
Ibi bije nyuma y’uko Alex Iwobi usanzwe ukinira
Fulham yo mu Bwongereza yaherukaga gufata amashusho yerekana ko hoteli bari
kubamo atari nziza.

Abakinnyi ba Nigeria banze gukora imyitozo kubera amafaranga baberewemo
