Abakinnyi ba Nigeria banze gukora imyitozo kubera amafaranga baberewemo

Imikino - 12/11/2025 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba Nigeria banze gukora imyitozo kubera amafaranga baberewemo

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Nigeria banze gukora gukora imyitozo kubera amafaranga y’uduhimbazamusyi baberewemo dore ko hashize imyaka ibiri batatubona.

Nigeria irimo iritegura imikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Umwe za Amerika na Mexico. Biteganyijwe ku wa Kane izakina na Gabon, gusa ejo abakinnyi banze kuva kuri hoteli ngo bajye gukora imyitozo.

Aba bakinnyi barimo ab’amazina akomeye nka Victor Osimhen, Ademola Lookman na Alex Iwobi, barishyuza uduhimbazamushi  baba bemerewe iyo batsinze imikino dore ko bamaze imyaka ibiri ntatwo bahabwa.

Usibye ibi kandi ngo abakinnyi barasaba ko muri iyi mikino ya kamarampaka mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi agahimbazamushi kazamurwa. Barasaba ko kagirwa ibihumbi 30 by'amadorali kuri buri ntsinzi. 

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ryo rivuga ko amafaranga bagenera abakinnyi mu gihe batsinze azakomeza kuba amwe no muri iyi mikino igiye kubera muri Morocco aho ari amadorali ibihumbi 10 kuri buri ntsinzi.

Ibi bije nyuma y’uko Alex Iwobi usanzwe ukinira Fulham yo mu Bwongereza yaherukaga gufata amashusho yerekana ko hoteli bari kubamo atari nziza.

Abakinnyi ba Nigeria banze gukora imyitozo kubera amafaranga baberewemo



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...