Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, mu gace ka Broken Head, mu majyaruguru ya Sydney.
Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Australia agaragaza ko umugore wa Hemsworth, Elsa Pataky, yakanguwe n’urusaku rw’imbwa zabo zisakuza ahagana saa munani z’ijoro, ariko ntiyabyitaho cyane.
Nyuma yaho, ubwo yarebaga amashusho yafashwe na camera z'umutekano zo mu rugo rwabo, yabonye abagabo bane bambaye udupfukamunwa two mu maso (balaclavas), babiri muri bo bafite ibyuma ni bwo we n'umugabo we bahise bamenyesha polisi ibyabaye.
Polisi ya New South Wales yatangaje ko yakiriye amakuru y'ubujura bw'imodoka ahagana saa moya n'igice za mu gitondo, ikohereza abapolisi bo mu gace ka Tweed/Byron gukora iperereza.
Mu itangazo ryayo, polisi yavuze ko abagabo bane binjiye mu rugo rw'uyu muryango bakiba imodoka eshatu zari muri garage.
Bivugwa ko aba bajura bazamutse uruzitiro rukomeye ruzengurutse urugo, bakinjira muri garage basangamo imodoka eshatu zirimo imfunguzo, ari na zo bahise bajyana.
Nta muntu wakomerekejwe muri iki gikorwa, gusa ntiharamenyekana niba abana batatu ba Chris Hemsworth na Elsa Pataky bari mu rugo igihe ubujura bwabaga.
Polisi yaje kubona imodoka zose uko ari eshatu. Imwe yayisanze mu gace ka Coraki, indi iyibona i Tabulam, mu gihe iya gatatu yayisanze hafi y'urugo rw'uyu muryango, mu gace ka Lennox Head.
Kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, nta muntu wari wafatwa cyangwa ngo ashinjwe kugira uruhare muri ubu bujura. Polisi yatangaje ko imodoka zose zafashwe kugira ngo zikorerwe isuzuma ry'ibimenyetso, mu gihe iperereza rikomeje.
Chris Hemsworth na Elsa Pataky batangiye gukundana mu 2010, banashyingiranwa muri uwo mwaka. Bafitanye abana batatu barimo umukobwa witwa India Rose ufite imyaka 14 n'impanga z'abahungu Sasha na Tristan bafite imyaka 12.
Uyu muryango waje kuva i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wimukira muri Australia, igihugu Hemsworth akomokamo, kugira ngo barere abana babo ahantu hatuje.
Mu kiganiro yagiranye na podcast ya SmartLess muri Gashyantare 2026, Hemsworth yavuze ko kwimukira muri Australia ari umwe mu myanzuro myiza yafashe mu buzima bwe.
Yasobanuye ko atari akishimira ubuzima bw'i Los Angeles, cyane cyane kubera gukurikiranwa n'itangazamakuru, ndetse n'uko ibikorwa byo gufata filime byari byaratangiye gukorerwa mu bindi bice bitandukanye by'Isi.
Mu kiganiro yagiranye na PEOPLE muri Gashyantare 2026, yavuze ko aho batuye muri Australia bafite isambu nini irimo amafarasi, aho abana babo bamara igihe bakina mu mazi, baroba ndetse batwara amapikipiki.
Uyu muryango wari warahisemo ubuzima butuje muri Australia, ariko ubu bujura bwabaye indi mpamvu yo kuvugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga.


Abajura bitwaje ibyuma binjiye mu rugo rwa Chris Hemsworth biba imodoka eshatu
