Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri ubera mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya Kigali Universe. Uyu mukinnyi warangiye aba Banyamakuru banyagiwe ibitego 8 kuri 3.
Uyu mukino wari gamije gusabana ndetse no kurushaho gukangurira Abanyarwanda kujya bakora siporo.
Umukino uhuza abanyamakuru n'abahanzi waherukaga gukinwa ubwo hategurwaga igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ gusa icyo gihe wari wahuje Abaraperi ndetse n'abanyamakuru ba siporo.
MTN Iwacu Muzika Festival 2025 izatangira ku wa 5 Nyakanga mu Karere ka Musanze, izakomereze i Gicumbi (12 Nyakanga), Nyagatare (19 Nyakanga), Ngoma (26 Nyakanga), Huye (2 Kanama), Rusizi (9 Kanama), maze isorezwe i Rubavu tariki 16 Kanama 2025.
Ni urugendo ruba rufite intego yo kugeza umuziki ku banyarwanda bose, aho batuye, no guha abahanzi amahirwe yo kwegera abafana babo.
Ibi bitaramo bizitabirwa n’abahanzi barimo King James, Riderman, Bulldog, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King na Nel Ngabo.
Ikipe y'abamyamakuru yanyagiwe ibitego 8 kuri 3
Ariel Wayz na Juno Kizigenza batakinnye bakurikirana umukino
Kadafi niwe wari mu izamu ry'abahanzi