Abagabo: Ibintu usabwa guha uwo mwashakanye buri gitondo uko ubyutse

Urukundo - 18/04/2023 5:55 PM
Share:
Abagabo: Ibintu usabwa guha uwo mwashakanye buri gitondo uko ubyutse

Iteka hari ubwo ubyuka, ukumva hari ikintu wakorera uwo mwashakanye, ariko ukabura aho uhera cyangwa se muri make ukabura icyo umuha. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo wakora ukabasha gutungura uwo mwashakabye mu masaha ya mu gitondo akirirwa neza.

Uwo mwashakanye ashobora kwirirwa akuririmba umunsi wose ndetse ukamwirirwa mu ntekereze bitewe n’uburyo mubanye n’uburyo umwitaho bitari mu magambo ahubwo mu bikorwa. Ibi ntabwo bireba abashakanye vuba cyangwa se abamaze igihe gito bashakanye, ahubwo bireba bose.

1.Wowe ubwawe: Ikintu cya mbere usabwa guhereza uwo mwashakanye buri gitondo ni wowe ubwawe. Mwihe, umwegere, akubone ndetse akuvugishe. Mugabo, irinde kubyukira mu mirimo atakubonyeho kuko abagore bakunda kubona abo bashakanye mu minota ya mbere bakangutse.

Ikintu kiza mu buzima ku bagore ni ukubona umunezero w’uwo bashakanye by’umwihariko mu masaha ya mu gitondo mwese mubyutse muri kwitegura ngo mujye mu kazi.

2. Urukundo rwawe: Ita ku rukundo ugomba kumuhereza kandi ubyiteho cyane cyane mu masaha ya mu gitondo. Aha ni ho aba agukeneye cyane kurenza mbere.

Mbira uwo mwashakanye ko umukunda cyane kandi ukoreshe ibikorwa amagambo abe make cyane. Ibi abishaka cyane mu masaha ya mu gitondo mbere y’uko ajya mu kazi kugira ngo akwirirwane.

Muhobere, umuhuze neza, umubaze uko yaramutse, umusomo, hanyuma umubwire ko umukunda kandi ubivuge bivuye ku mutima.

3. Ijwi ryawe: Uyu mugore wawe akeneye kumva ijwi ryawe ni yo mpamvu nujya kuvuga uzumva ateze amatwi mu buryo budasanzwe.

Abagabo benshi bakererwa akazi kubera umwanya bahereza abo bashakanye, nibyo, abagore bakunda kuganira n’abo bashakanye nabo, kandi bakamarana umwanya by’umwihariko bakibyuka.

Muri make hari ibindi nawe uzi ariko ibi tuvuze hano ni byo twafashe nk’iby’ingenzi twifashishije ikinyamakuru zenhabits.net.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...