Iyi myigaragambyo yanitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, basaba ko haboneka amafaranga ahagije yo guteza imbere uburezi no kunoza imikorere y’amashuri.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Reuters, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bufaransa yavuze ko abantu barenga 600,000 bitabiriye iyi myigaragambyo, mu gihe ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi rya CGT ryo ryatangaje ko abayitabiriye bageraga kuri miliyoni 1.6.
Iyi mibare yatangajwe nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu mijyi irimo Paris, Lyon na Marseille, aho abakozi n’abanyeshuri bahuriye mu gusaba ko Leta yita ku bibazo by’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Abateguye iyi myigaragambyo bavuze ko ibiciro by’ibiribwa, lisansi, ubukode bw’amazu, gaz n’amashanyarazi bikomeje kuzamuka, mu gihe imishahara na pansiyo bitiyongera ku rugero ruhwanye n’izamuka ry’ibyo biciro.
Basabye ko umushahara w’ibanze uzamurwa, serivisi za Leta zirimo uburezi n’ubuzima zigahabwa ubushobozi buhagije, ndetse hagafatwa ingamba zo kurengera imirimo y’abakozi batandukanye.
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bifatanyije n’abakozi, basaba ko Leta yongera ingengo y’imari igenerwa uburezi, ikanoza inyubako z’amashuri ndetse ikongera umubare w’abarimu.
Iyi myigaragambyo y’abanyeshuri yatangiye muri Nzeri 2026, ubwo bagaragazaga ikibazo cy’ibura ry’abarimu n’imikorere idahwitse mu mashuri amwe.
Nk’uko ikinyamakuru AP News cyabitangaje, hafi kimwe cya gatatu cy’amashuri yisumbuye mu Bufaransa ntiyashoboye gukora bisanzwe, bitewe n’abanyeshuri bafunze amarembo y’ayo mashuri ndetse n’abarimu bagahagarika akazi.
Ibi byatumye serivisi z’ubwikorezi rusange nazo zihungabana mu bice bimwe by’igihugu, mu gihe umunara wa Eiffel uzwi cyane mu mujyi wa Paris wafunzwe kuri uwo munsi kubera iyo myigaragambyo.
Nubwo urugendo rw’iyi myigaragambyo rwabereye i Paris rwagenze mu mahoro, mu yindi mijyi havuzwe imvururu n’amakimbirane hagati y’abigaragambyaga n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu yatangaje ko abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bagera ku 70,000 bari bashyizwe mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihugu hose, ndetse abantu nibura 448 batawe muri yombi.
Iyi myigaragambyo yongeye gushyira igitutu kuri Guverinoma ya Perezida Emmanuel Macron, mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu, izamuka ry’ibiciro n’impungenge z’ibura ry’akazi.
Ihuriro CGT n’andi mashyirahamwe y’abakozi rivuga ko rizakomeza gusaba ko Leta ifata ingamba zo kuzamura imibereho y’abakozi no kunoza serivisi zihabwa abaturage.









