Ibi birori byabereye muri Marriott Hotel i Nsambya, bikaba
byari biteganyijwe kuba umunsi wihariye urimo abantu bambaye imyambaro
y’akataraboneka, bijyanye n’uburyo Zari yari yabiteguye.
Muri ibyo birori, bamwe mu bashyitsi basanze imyambaro bari
bambaye idahuye n’amabwiriza yari yashyizweho na Zari, bituma bamwe batangira
gusohorwa mu birori.
Zari yari yasabye abashyitsi kuzaza bambaye imyambaro
y’icyubahiro kandi ibereye ibirori by’akataraboneka, birimo amakote agezweho n’indi
myambaro yagaragaza ubwiza n’icyubahiro.
Mu gihe ibirori byari bigeze hagati, Zari yafashe
indangururamajwi abwira abari bambaye ‘Jeans’ n’amashati ko imyambaro yabo
itari mu murongo w’ibyo yashakaga kuri uwo munsi, maze ategeka abashinzwe
umutekano kubasohora.
Yagize ati: “Abambaye ‘Jeans’ n’amashati, ndababwira mbikuye
ku mutima ko atari bwo buryo nshaka ko mwambara. Abashinzwe umutekano, nimukore
akazi kanyu. Murakoze cyane.”
Abari baje bambaye imyambaro isanzwe, cyane cyane amapantalo
azwi nka ‘Jeans’ n’amashati, bahise basabwa kuva aho ibirori byabereye, kuko
batari bubahirije amabwiriza y’imyambarire yari yashyizweho.
Mbere y’uko ibirori bitangira, Zari yari yanaburiye abantu
bakoresha urubuga rwa TikTok ko batagomba kwitabira isabukuru ye mu gihe batari
batumiwe ku giti cyabo.
Yavuze ko abantu bagize itsinda rye n’abakora ibijyanye na
TikTok atari umuryango umwe, bityo ko umuntu utatumiwe atagomba kwigira ku
birori ashaka kuhagera.
Zari yagize ati: “Sinshaka TikTokers ku isabukuru yanjye.
Niba utatumiwe, ndakwinginze ntuzaze. Sinshaka ko waza ugakorwa n’isoni. Abantu
banjye n’umuryango w’abakora TikTok ni imiryango ibiri itandukanye rwose.”
Ibi byatumye isabukuru ya Zari iba ikirori cyagaragayemo
amategeko akomeye ku bijyanye n’abagomba kukitabira ndetse n’imyambaro
bagombaga kwambara.
Uretse kwizihiza isabukuru, ibirori byagaragayemo uburyo
Zari yashakaga ko abitabiriye bubahiriza amabwiriza yari yashyizweho,
by’umwihariko ku myambarire no ku bantu bari bemerewe kwinjira.
Zari Hassan yategetse abashinzwe umutekano gukura mu birori
bye abashyitsi bari bambaye 'Jeans' n’amashati, ashimangira ko yashakaga ko
abitabiriye baza bambaye imyambaro y’akataraboneka

Isabukuru ya Zari Hassan i Kampala yaranzwe n’amabwiriza
akomeye ku myambarire n’abagombaga kuyitabira, aho bamwe mu bashyitsi basabwe
kuva mu birori nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yashyizweho
